Saturday, September 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Ibivugwa nyuma yuko umuhanzi Kenny Sol asezeye muri Label ya 1:55 AM

radiotv10by radiotv10
03/06/2025
in IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Ibivugwa nyuma yuko umuhanzi Kenny Sol asezeye muri Label ya 1:55 AM
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko umuhanzi Kenny Sol asezeye mu nzu ifasha abahanzi ya 1: 55 AM, biravugwa ko yaba agiye kwerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za America we n’abandi bahanzi nyarwanda babiri.

Amakuru y’isezera rya Kenny Sol muri 1:55 AM, yagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 02 Kamena 2025 nyuma yuko byari bimaze iminsi binugwanugwa.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Inyarwanda, avuga ko Kenny Sol asezeye muri 1:55 AM mu gihe ari mu mishinga y’imikoranire n’uwitwa Dj Major Kev uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, bahuriyemo kandi n’abandi bahanzi Nyarwanda Kivumbi King ndetse n’umutunganyamiziki Element uri gusoza amasezerano ye muri 1:55 AM.

Iki kinyamakuru gitangaza kandi ko indirimbo ya mbere yo muri uyu mushinga w’imikoranire yamaze gutunganwa, ndetse aba bahanazi Nyarwanda bakaba bagomba kwerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za America gukomerezayo uwo mushinga bahuriyeho na Major Kev, usanzwe ahuriza hamwe abahanzi banyuranye bagakora indirimbo igasohoka yitwa iye.

Biteganyijwe kandi ko aba bahanzi bazaririmba mu gitaramo kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za America mu kwezi gutaha kwa Nyakanga, ndetse bakaba bari gushakirwa impushya z’inzira (Visa) kugira ngo bazerecyeze muri iki Gihugu.

Hari andi makuru kandi agera kuri RADIOTV10 avuga ko uyu muhanzi Kenny Sol ashobora kwerecyeza hanze guturayo, we n’umugore we bafitanye umwana wabo w’imfura.

Uwaduhaye amakuru, yavuze ko uyu muhanzi yari amaze igihe yifuza gutandukana na 1:55 AM, kugira ngo yite kuri gahunda z’imibereho ye n’umuryango we ndetse n’iyi yo kujya gutura hanze.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 2 =

Previous Post

Volleyball: Habaye impinduka zitunguranye ku irushanwa ryaburaga iminsi ibarirwa ku ntoki ngo ritangire

Next Post

Amakuru mashya: Hatangajwe umunsi w’ikiruko ku bakozi b’inzego za Leta n’iz’abikorera mu Rwanda

Related Posts

Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga

Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga

by radiotv10
19/09/2025
0

Sandra Teta, Umunyarwandakazi uba mu Gihugu cya Uganda, akaba umugore w’umuhanzi Douglas Mayanja uzwi nka Weasel, yavuze ko kubana na...

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

by radiotv10
18/09/2025
0

Umuhanzi Niyo Bosco uherutse kugaragaza umukunzi we, yamwambitse impeta amusaba ko bazarushingana bakazibanira nk’umugore n’umugabo, na we arabimwemerera, mu birori...

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

by radiotv10
18/09/2025
0

Umuhanzikazi Uwitonze Clementine wamenyekanye nka Tonzi, yashyize hanze Album ye ya 10 ibintu bitarakorwa n’undi muhanzi ku giti cye mu...

Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa

Amakuru agezweho ku bahanzikazi nyarwanda Ariel Wayz na Babo baherutse gutabwa muri yombi

by radiotv10
18/09/2025
0

Abahanzikazi Ariel Wayz na Babo banafitanye indirimbo bakoranye, baherutse gutabwa muri yombi ubwo bapimwaga bagasangwamo ibiyobyabwenge mu mubiri wabo, amakuru...

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuraperikazi Cardi B yatangaje ko atwite umwana we wa kane, ari na we wa mbere agiye kubyarana n’umukunzi we, umukinnyi...

IZIHERUKA

Ingorane z’uwabyaye akiri muto ziyongereyeho ingaruka zo kongererwa imyaka igakubwa gatatu
MU RWANDA

Ingorane z’uwabyaye akiri muto ziyongereyeho ingaruka zo kongererwa imyaka igakubwa gatatu

by radiotv10
20/09/2025
0

Hygiene tips every Gen Z should follow to look good and feel confident

Hygiene tips every Gen Z should follow to look good and feel confident

20/09/2025
Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire

Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire

20/09/2025
Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

20/09/2025
Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga

Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga

19/09/2025
Iby’ingenzi biri mu masezerano hagati ya Rwanda Premier League n’umufatanyabikorwa mushya yungutse

Iby’ingenzi biri mu masezerano hagati ya Rwanda Premier League n’umufatanyabikorwa mushya yungutse

19/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

Amakuru mashya: Hatangajwe umunsi w’ikiruko ku bakozi b'inzego za Leta n'iz'abikorera mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ingorane z’uwabyaye akiri muto ziyongereyeho ingaruka zo kongererwa imyaka igakubwa gatatu

Hygiene tips every Gen Z should follow to look good and feel confident

Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.