• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko ijambo Fayulu yahereyemo ubutumwa Kabila rishobora kumuhuza na Tshisekedi batavuga rumwe

radiotv10by radiotv10
03/06/2025
in AMAHANGA
0
Uko ijambo Fayulu yahereyemo ubutumwa Kabila rishobora kumuhuza na Tshisekedi batavuga rumwe
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashimye ibyatangajwe na Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki Gihugu, amwizeza guhura bakaganira, nyuma yuko uyu munyapolitiki ageneye ubutumwa abarimo Joseph Kabila amusaba kuva i Goma.

Ni nyuma yuko kuri uyu wa Mbere tariki 02 Kamena 2025, umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo, ageneye ubutumwa abarimo Tshisekedi, Corneille Nangaa na Joseph Kabila.

Mu butumwa yageneye Félix Tshisekedi, uyu munyapolitiki Martin Fayulu yibukije uyu Mukuru w’Igihugu ko afite inshingano zo kurinda ubumwe bw’Abanyekongo kugira ngo abo mu bihe bizaza batazasanga iki Gihugu mu kangaratete.

Yakomeje agira ati “Ndifuza ko duhura atari ku bw’impuhwe ahubwo ku bw’ibiganiro by’imbonankubone, nta kwiyerurutsa nta guca ku ruhande ahubwo ari ugukunda Igihugu, kugira ngo haboneke umuti w’ibibazo bihari.”

Nyuma y’ubu butumwa Martin Fayulu yanagize icyo asabiramo Joseph Kabila ko agomba kuva mu mujyi wa Goma uri mu maboko ya AFC/M23, Perezida Félix Tshisekedi abinyujije mu muvugizi we Tina Salama, yamusubije, agaragaza ko yakiriye neza ibyo yatangaje.

Mu butumwa Tina Salama yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yagize ati “Perezida wa Repubulika yashimye umuhate wo gukunda Igihugu n’umuhate wo kugira uruhare mu bumwe bw’Igihugu byagaragajwe na Martin Fayulu kandi yemeye ko afite ubushake bwo guhura na we mu rwego rwo gukura Igihugu cyacu mu bibazo byugarije inzego zacu n’ubusugire bwacu.”

Martin Fayulu atangiye kureshywa na Tshisekedi, nyuma yuko na we ashinje Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa DRC, ubugambanyi ngo bwo gukorana n’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Congo.

Mu butumwa Fayulu yageneye Kabila, uretse kumusaba kuva mu Mujyi wa Goma, yanamusabye kugana inzira z’ibiganiro, ngo aho kujya kwifatanya n’abo yise abanzi.

Ni mu gihe Joseph Kabila na we yamusubije amubwira ko ari Umunyekongo ufite uburenganzira bwo kugera aho ari ho hose muri Congo, kandi ko n’i Goma na ho ari muri iki Gihugu yigeze kubera Perezida, anamubwira ko niba yifuza ko baganira yazamusanga i Goma.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + 18 =

Previous Post

Amakuru mashya: Hatangajwe umunsi w’ikiruko ku bakozi b’inzego za Leta n’iz’abikorera mu Rwanda

Next Post

AFC/M23 yagaragaje ko ishobora kuba yiteguye urugamba rukomeye

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Amakuru mashya ku cyemezo cyari cyafashwe na M23

AFC/M23 yagaragaje ko ishobora kuba yiteguye urugamba rukomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.