Friday, August 7, 2026
RW|EN
IMIBEREHO MYIZA

Gatsibo: Aborozi b’inka bari mu rujijo ku ndwara ifite ubukana yadutse mu matungo yabo

Gatsibo: Aborozi b’inka bari mu rujijo ku ndwara ifite ubukana yadutse mu matungo yabo

Bamwe mu borozi b’inka bo mu Murenge wa Rwimbogo, baravuga ko hari indwara batazi ikiyitera iri gufata amatungo yabo ku buryo iryafashwe ritarenza iminsi itatu ritarapfa, nyamara bakaba barabibwiye abavuzi b’amatungo ngo bayishakire umuti ariko bikaba byarananiranye.

Aba borozi bamaze gushaka izina ry’iyi ndwara batazi ikiyitera, aho bayita Gashangu cyangwa Gasheshe, bavuga ko itungo ryishwe n’iyi ndwara riba rifite igifu cyumye.

Aba borozi bavuga ko batahwemye kubibwira abavuzi b’amatungo ngo bamenye igitera iyi ndwara n’umuti wayo, ariko bikaba bikomeje kuranirana.

Sibomana James wo mu Mudugudu wa Ndama mu Kagari ka Rwikiniro, yagize ati “Ifata mu gifu cy’inka kikuma, ni yo bayibaze ugasanga igifu cyarumye ntibone uko ivurwa. Nta miti yayo turamenya usibye kugerageza gusa. Kandi aho ifatiwe nk’iyo nka ishobora kumara nk’iminsi nk’ibiri cyangwa itatu ikaba irapfuye.”

Undi witwa Makuza Charles wo mu Mudugudu wa Munini mu Kagari ka Munini na we yagize ati ”Inyuma ntabwo ita amase ni cyo kibikubwira nta n’ubwo biyihagarika iminsi nk’ibiri ikaba irapfuye.”

Umuyobozi wa Sitasiyo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ya Nyagatare, Kayumba John yavuze ko iyi ndwara yitwa ‘Anaplasmose’ ariko ngo aborozi basabwa gukinginza no kogereza Inka ku gihe. Ati “Gasheshe ni Anaplasmose iterwa n’uburondwe.”

Ni mu gihe aborozi bo bavuga ko hakwiye gufatwa ingamba zo guhashya iyi ndwara kuko ikomeje kwica amatungo menshi, ku buryo hari aborozi benshi bakomeje kugwa mu bihombo nyamara amatungo yabo ari yo bakeshaga imibereho.

Aborozi bavuga ko iyi ndwara igiye kubagira aboro

Basabwe kogereza ku gihe amatungo yabo

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + thirteen =