Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru agezweho: Hashyizwe hanze imitsindire y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta n’uko Uturere dukurikirana

radiotv10by radiotv10
20/08/2025
in MU RWANDA
0
Amakuru agezweho: Hashyizwe hanze imitsindire y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta n’uko Uturere dukurikirana
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ibyavuye mu bizamini bya Leta by’abarangije amashuri abanza n’abarangije icyiciro rusange cy’ayisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025, bigaragaza ko mu mashuri abanza batsinze ku gipimo cya 75,64%, mu gihe mu cyiciro rusange batsinze kuri 64,35%, aho Akarere ka Kirehe ari ko kaje imbere mu mitsindishirize mu byiciro byombi.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Kanama 2025, ahagaragajwe imibare y’abanyeshuri bari biyandikishije gukora ibizamini muri ibi byiciro, ababikoze, ndetse n’uburyo batsinze.

Mu mashuri abanza, hiyandikishije abanyeshuri 220 927 bigaga mu bigo by’amashuri 3 815, ariko hakora abanyeshuri 219 926, barimo abakobwa bangana na 54,6% mu gihe abahungu bari 45, 4%.

Muri iki cyiciro, abanyeshuri batsinze ni 166 334 bangana na 75,64%, aho abahungu batsinze ku gipimo cya 46,8%, abakobwa batsinda ku gipimo cya 53,2%.

Dr Bernard Bahati, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) yavuze ko habayeho kugereranya n’ikigero cy’imitsindire cy’uyu mwaka n’iyatambutse, abantu bashobora kubona ko cyagabanutse.

Ati “Ariko dushingiye ku isesengura twakoze twamaze kubona ibyavuye muri ibi bizamini, rigaragaza ko ahubwo abana bakoze neza.”

Yavuze ko nk’umwaka w’amashuri ushize wa 2023-2024, iyo harebwa abanyeshuri bagize amanota 50% ku mpuzandengo rusange y’ibizamini byose bakoze, bari kuba ari bacye ugereranyije n’uyu mwaka, kuko nk’abagize amanota ari hagati ya 50% na 60% bavuye ku banyeshuri 43 677 mu mwaka ushize, bagera kuri 61 301 muri uyu wa 2024-2025.

Ni mu gihe umubare w’abagize amanota menshi, hagati ya 90% n’ 100%, bavuye kuri 2 703 bariho umwaka ushize wa 2023-2024, bagera kuri 5 467 muri uyu mwaka wa 2024-2025.

Mu mitsindire, Akarere ka Kirehe kaje ku mwanya wa Mbere, aho batsinze ku gipimo cya 97,09%, gakurikirwa n’aka Kicukiro katsinze ku gipimo cya 92,28%. Ni mu gihe akarere ka nyaruguru kaje ku mwanya wa nyuma, aho katsindishije ku gipimo cya 64,57%.

Muri bariya batsinze, ababashije koherezwa mu bigo baziga bacumbikiwe ku ishuri, ni 15 695, mu gihe abazajya biga bataha ari 150 639.

Mu cyiciro rusange cy’ayisumbuye

Naho mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abari biyandikishije gukora ibizamini bya Leta, bari abanyeshuri 149 206 biga mu bigo by’amashuri 1 890, ariko hakora abanyeshuri 148 702, aho abahungu ari 44,7% mu gihe abakobwa ari 55,3%.

Abanyeshuri babariwe amanota ni 148 676 aho abatsinze ari 95 674 bangana na 64,35%, barimo abakobwa 50,2% mu gihe abahungu batsinze ku gipimo cya 49,8%.

Aha naho hagaragaye gutsinda neza, kuko nk’abanyeshuri bagize amanota ari hagati ya 50% na 60% bavuye ku 24 925 bari babonetse umwaka ushize, bagera kuri 41 269 mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025.

Naho abagize amanota ari hagati ya 90% n’ 100% bavuye ku banyeshuri 510 bagera ku 1 167 muri uyu mwaka w’amashuri.

Iki gikorwa cyayobowe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Joseph
Umuyobozi bwa NESA yagaragaje imitsindire y’abanyeshuri

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − eighteen =

Previous Post

Igisirikare cya Somalia kirigamba akazi gakomeye cyakoze mu guhashya ibyihebe bya Al Shabab

Next Post

America n’u Burayi ntibumva kimwe inzira yifuzwa gukoreshwa mu kurangiza intambara yo muri Ukraine

Related Posts

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyaruguru, yasabye abashoramari gushora imari muri aka Karere,...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
America n’u Burayi ntibumva kimwe inzira yifuzwa gukoreshwa mu kurangiza intambara yo muri Ukraine

America n’u Burayi ntibumva kimwe inzira yifuzwa gukoreshwa mu kurangiza intambara yo muri Ukraine

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.