Minisiteri y’Ubuzima muri Sudani yatangaje ko iki gihugu gihangayikishijwe n’ubwiyongere bw’icyorezo cya Korera, aho nko mu cyumweru kimwe habonetse abantu 1 575 biyongereye ku mubare w’abanduye iyi ndwara.
Ibi byatumye umubare w’abamaze kwandura iki cyorezo muri rusange barenga ibihumbi 101, mu gihe abo kimaze guhitana kuva cyatangazwa ku mugaragaro mu kwezi kwa Kanama 2024, bamaze kugera kuri 2 515.
Iki cyorezo cyageze mu Ntara zose z’iki Gihugu, kimaze igihe gihanganye n’intambara yatangiye guhera muri Mata 2023, hagati y’ingabo za Sudani n’umutwe w’Inyeshyamba za Rapid Support Forces (RSF), imaze guhitana abantu barenga ibihumbi 20, mu gihe abarenga miliyoni 14 bamaze gukurwa mu byabo.
Gusa ibarura rya kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za America rigaragaza ko umubare nyakuri w’abamaze guhitanwa n’iyi ntambara ushobora kuba uri hejuru cyane, ukaba ushobora kugera no ku bantu ibihumbi 130.
Igihugu cya Sudani gikomeje guhangana n’ibibazo by’intambara n’ibyorezo, mu gihe urwego rw’ubuvuzi muri iki Gihugu rusa n’urwasenyutse, n’ibikorwa by’ubutabazi bikaba bikomeje kugenda biguru ntege, kubera intambara n’ibihano mpuzamahanga byashyiriweho iki Gihugu.
Emelyne MBABAZI
RADIOTV10