Thursday, August 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umubare w’abandura icyorezo cya Korera muri Sudan ukomeje gutumbagira

radiotv10by radiotv10
21/08/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Umubare w’abandura icyorezo cya Korera muri Sudan ukomeje gutumbagira
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubuzima muri Sudani yatangaje ko iki gihugu gihangayikishijwe n’ubwiyongere bw’icyorezo cya Korera, aho nko mu cyumweru kimwe habonetse abantu 1 575 biyongereye ku mubare w’abanduye iyi ndwara.

Ibi byatumye umubare w’abamaze kwandura iki cyorezo muri rusange barenga ibihumbi 101, mu gihe abo kimaze guhitana kuva cyatangazwa ku mugaragaro mu kwezi kwa Kanama 2024, bamaze kugera kuri 2 515.

Iki cyorezo cyageze mu Ntara zose z’iki Gihugu, kimaze igihe gihanganye n’intambara yatangiye guhera muri Mata 2023, hagati y’ingabo za Sudani n’umutwe w’Inyeshyamba za Rapid Support Forces (RSF), imaze guhitana abantu barenga ibihumbi 20, mu gihe abarenga miliyoni 14 bamaze gukurwa mu byabo.

Gusa ibarura rya kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za America rigaragaza ko umubare nyakuri w’abamaze guhitanwa n’iyi ntambara ushobora kuba uri hejuru cyane, ukaba ushobora kugera no ku bantu ibihumbi 130.

Igihugu cya Sudani gikomeje guhangana n’ibibazo by’intambara n’ibyorezo, mu gihe urwego rw’ubuvuzi muri iki Gihugu rusa n’urwasenyutse, n’ibikorwa by’ubutabazi bikaba bikomeje kugenda biguru ntege, kubera intambara n’ibihano mpuzamahanga byashyiriweho iki Gihugu.

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + one =

Previous Post

Living in two Worlds: City vs. village Youth

Next Post

Akagari kavuzweho gufungirwamo abaturage hari abandi barimo umugore utwite bahafungiwe bazira isuku nke

Related Posts

Afurika yizeje kugira icyo ikora ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo

Afurika yizeje kugira icyo ikora ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo

by radiotv10
21/08/2025
0

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe watangaje ko witeguye guherekeza mu rugendo rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’Amahoro yasinywe hagati y’u...

Israel ikomeje gushyira imbaraga mu mugambi wayo utavugwaho wo gufata Gaza

Israel ikomeje gushyira imbaraga mu mugambi wayo utavugwaho wo gufata Gaza

by radiotv10
21/08/2025
0

Israel yatangaje ko igiye kongera guhamagara abasirikare bunganira ibihumbi 60, ndetse ikanongerera igihe abandi ibihumbi 20 bari bahasanzwe, kugira ngo...

Hatangajwe ibigaragaza ko ubutegetsi bwa Congo bwiteguye gukaza imirwano buhanganyemo na AFC/M23

Hatangajwe ibigaragaza ko ubutegetsi bwa Congo bwiteguye gukaza imirwano buhanganyemo na AFC/M23

by radiotv10
20/08/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riratangaza ko uruhande bahanganye, rukomeje gukoresha intwaro za rutura zirimo...

Umubare w’abahitanywe n’umwuzure muri Pakistan watumbagiye

Umubare w’abahitanywe n’umwuzure muri Pakistan watumbagiye

by radiotv10
20/08/2025
0

Imirimo yo gutabara irakomeje muri Pakistan nyuma y’umwuzure ukomeye watewe n’imvura nyinshi yaguye kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, aho...

America n’u Burayi ntibumva kimwe inzira yifuzwa gukoreshwa mu kurangiza intambara yo muri Ukraine

America n’u Burayi ntibumva kimwe inzira yifuzwa gukoreshwa mu kurangiza intambara yo muri Ukraine

by radiotv10
20/08/2025
0

Leta Zunze Ubumwe za America n’Ibihugu by’i Burayi ntibumva kimwe ingingo yo gutegeka u Burusiya guhagarika intambara muri Ukraine nk’uburyo...

IZIHERUKA

Rwanda calls for addressing root causes of conflict in Africa
MU RWANDA

Rwanda calls for addressing root causes of conflict in Africa

by radiotv10
21/08/2025
0

Afurika yizeje kugira icyo ikora ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo

Afurika yizeje kugira icyo ikora ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo

21/08/2025
Igipimo cy’inyungu fatizo ku nguzanyo mu Rwanda cyazamuwe hasobanurwa n’impamvu

Igipimo cy’inyungu fatizo ku nguzanyo mu Rwanda cyazamuwe hasobanurwa n’impamvu

21/08/2025
Iby’ingenzi Minisitiri Nduhungirehe yaganiriye n’Umuyobozi muri Loni

Iby’ingenzi Minisitiri Nduhungirehe yaganiriye n’Umuyobozi muri Loni

21/08/2025
Izaba igaragaraho ifoto na nimero gusa-Ibindi byihariye ku Ndangamuntu-Koranabuhanga igiye guhabwa Abanyarwanda

Izaba igaragaraho ifoto na nimero gusa-Ibindi byihariye ku Ndangamuntu-Koranabuhanga igiye guhabwa Abanyarwanda

21/08/2025
APR ishobora kuzatangirana ikirarane, ihurizo kuri Super Cup,…-Iby’ingenzi kuri Shampiyona yatangarijwe amatariki

APR ishobora kuzatangirana ikirarane, ihurizo kuri Super Cup,…-Iby’ingenzi kuri Shampiyona yatangarijwe amatariki

21/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuyobozi uvugwaho gufungira abaturage mu biro by’Akagari yatawe muri yombi

Akagari kavuzweho gufungirwamo abaturage hari abandi barimo umugore utwite bahafungiwe bazira isuku nke

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda calls for addressing root causes of conflict in Africa

Afurika yizeje kugira icyo ikora ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo

Igipimo cy’inyungu fatizo ku nguzanyo mu Rwanda cyazamuwe hasobanurwa n’impamvu

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.