Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Habura iminsi micye ngo Amavubi ahamagarwe Sefu yongeye gutakamba asaba imbabazi

radiotv10by radiotv10
27/12/2021
in MU RWANDA
0
Habura iminsi micye ngo Amavubi ahamagarwe Sefu yongeye gutakamba asaba imbabazi

Niyonzima Olivier Sefu

Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi Niyonzima Olivier, nyuma yo guhagarikwa mu gihe kitazwi ashinjwa imyitwarire mibi akaza gusaba imbabaza mu kwezi k’Ukwakira 2021, kuri iki cyumweru tariki ya 26 yongeye kwandika azisaba.

Tariki 16 Ugushyingo 2021 ni bwo ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryatangaje ko ryahagaritse mu Mavubi Niyonzima Olivier Sefu, azira imyitwarire mibi yamuranze nyuma y’umukino wahuje Amavubi na Kenya tariki 15 Ugushyingo 2021.

Kuwa  Gatandatu tariki ya  26 Ugushyingo 2021, ni bwo Sefu yaje kwandikirwa FERWAFA  asaba imbabazi abanyarwanda ndetse anemera amakosa yakoze yatumye ahagarikwa mu ikipe y’igihugu, anatangaza ko iyi myitwarire yamuranze itazongera kumugaragaraho.

Nyuma y’iminsi 30 asabye imbabazi kuri iki cyumweru tariki ya 26 Ukuboza 2021, yongeye gusaba imbabazi.

Ibaruwa ya Niyonzima Olivier Sefu

“Muyobozi, mbandikiye iyi baruwa ngira ngo nsabe imbabazi Abanyarwanda bose muri rusange, abatoza, abakinnyi ndetse n’abayobozi bose twari kumwe ubwo twajyaga gukina umukino n’Ikipe y’Igihugu ya Kenya.”

“Mu by’ukuri muyobozi, ubwo twari muri Kenya, nagaragaje imyitwarire itari myiza ihabanye n’indangagaciro tugenderaho mu Ikipe y’Igihugu, ndenga ku mabwiriza twari twahawe n’abari batuyoboye ndetse binamviramo guhabwa ibihano.”

“Nsabye imbabazi Abanyarwanda bose ndetse mbizeza ko imyitwarire yangaragayeho itazongera ukundi, nkaba niteguye gukorera igihugu cyanjye nk’uko byari bisanzwe.”

Niyonzima Olivier Sefu yongeye gusaba imbabazi mu gihe habura iminsi itatu kugira ngo umutoza mukuru w’Ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent biteganyijwe ko azahamagara hagati ya tariki ya 29-30 Ukoboza  batangire Umwiherero tariki 31 Ukuboza.

Niyonzima Olivier ‘Seif’ yamenyekanye cyane akinira Rayon Sports hagati ya 2015 na 2019, akaba yarayigezemo avuye muri Isonga FC.

Uyu wakiniye APR FC mbere yo kujya muri AS Kigali abarizwamo uyu munsi, akinira Ikipe y’Igihugu guhera mu 2017, aho amaze kugaragara mu mikino 21, atsinda ibitego bibiri.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 5 =

Previous Post

“Ndamushyira mu kimoteri umushaka amusangeyo”- Umutoza wa Gasogi, Guy Bukasa

Next Post

AMAFOTO: Uburanga n’ikimero by’umukobwa uri mu rukundo n’Umunyamakuru Yago bateranye imitoma bigatinda

Related Posts

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva wakoranya Umuganda n'abaturage bo mu Karere ka Kayonza, yabibukije ko iki gikorwa ari bumwe mu...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

IZIHERUKA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye
IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Uburanga n’ikimero by’umukobwa uri mu rukundo n’Umunyamakuru Yago bateranye imitoma bigatinda

AMAFOTO: Uburanga n’ikimero by’umukobwa uri mu rukundo n'Umunyamakuru Yago bateranye imitoma bigatinda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.