Habura iminsi micye ngo Amavubi ahamagarwe Sefu yongeye gutakamba asaba imbabazi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi Niyonzima Olivier, nyuma yo guhagarikwa mu gihe kitazwi ashinjwa imyitwarire mibi akaza gusaba imbabaza mu kwezi k’Ukwakira 2021, kuri iki cyumweru tariki ya 26 yongeye kwandika azisaba.

Tariki 16 Ugushyingo 2021 ni bwo ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryatangaje ko ryahagaritse mu Mavubi Niyonzima Olivier Sefu, azira imyitwarire mibi yamuranze nyuma y’umukino wahuje Amavubi na Kenya tariki 15 Ugushyingo 2021.

Izindi Nkuru

Kuwa  Gatandatu tariki ya  26 Ugushyingo 2021, ni bwo Sefu yaje kwandikirwa FERWAFA  asaba imbabazi abanyarwanda ndetse anemera amakosa yakoze yatumye ahagarikwa mu ikipe y’igihugu, anatangaza ko iyi myitwarire yamuranze itazongera kumugaragaraho.

Nyuma y’iminsi 30 asabye imbabazi kuri iki cyumweru tariki ya 26 Ukuboza 2021, yongeye gusaba imbabazi.

Ibaruwa ya Niyonzima Olivier Sefu

“Muyobozi, mbandikiye iyi baruwa ngira ngo nsabe imbabazi Abanyarwanda bose muri rusange, abatoza, abakinnyi ndetse n’abayobozi bose twari kumwe ubwo twajyaga gukina umukino n’Ikipe y’Igihugu ya Kenya.”

“Mu by’ukuri muyobozi, ubwo twari muri Kenya, nagaragaje imyitwarire itari myiza ihabanye n’indangagaciro tugenderaho mu Ikipe y’Igihugu, ndenga ku mabwiriza twari twahawe n’abari batuyoboye ndetse binamviramo guhabwa ibihano.”

“Nsabye imbabazi Abanyarwanda bose ndetse mbizeza ko imyitwarire yangaragayeho itazongera ukundi, nkaba niteguye gukorera igihugu cyanjye nk’uko byari bisanzwe.”

Niyonzima Olivier Sefu yongeye gusaba imbabazi mu gihe habura iminsi itatu kugira ngo umutoza mukuru w’Ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent biteganyijwe ko azahamagara hagati ya tariki ya 29-30 Ukoboza  batangire Umwiherero tariki 31 Ukuboza.

Niyonzima Olivier ‘Seif’ yamenyekanye cyane akinira Rayon Sports hagati ya 2015 na 2019, akaba yarayigezemo avuye muri Isonga FC.

Uyu wakiniye APR FC mbere yo kujya muri AS Kigali abarizwamo uyu munsi, akinira Ikipe y’Igihugu guhera mu 2017, aho amaze kugaragara mu mikino 21, atsinda ibitego bibiri.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru