AMAFOTO: Uburanga n’ikimero by’umukobwa uri mu rukundo n’Umunyamakuru Yago bateranye imitoma bigatinda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago kuri YouTube, yateranye imitoma n’umukobwa bivugwa ko bari mu rukundo usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Mu magambo aryohereye, Yago yataze bidasanzwe umukunzi we Rudakangwa Charly Esther uba muri Leta Zunze Ubumwe za America muri Michigan.

Izindi Nkuru

Mu magambo aherekejwe n’ifoto ye kuri Instagram, Yago yagize ati “Nakwandika igitabo cyose ku munsi wawe, uzi neza ibyo njye nawe twanyuranyemo, ukwiye byose mwamikazi, ubaye umwaka wose n’iminsi micye, ndishimira ubuzima bwawe kandi ni igihango cyacu, Charly ramba ubuntu bw’Imana bukubeho iteka ryose.”

Uyu mukobwa na we utazuyaje yahise asubiza Yago mu magambo na yo yumvikano ikiryohera cy’urukundo.

Ubwo yasubizaga kuri ubu butumwa bwa Yago, Rudakangwa Charly Esther yamusubije agira ati “Reka Imana ihabwe icyubahiro imyaka yindi myinshi, Imana ijye iteka iha umugisha umutima wawe utagereranwa, urakoze cyane ku bw’imirimo y’amaboko yawe n’ibindi byose, icyo nakubwira uri umuntu udasanzwe.”

Hari abahise batanga ibitekerezo kuri aya magambo yuje urukundo yari amaze kuvugwa hagati y’aba bombi, barimo Aline Gahongayir wahise abifuriza imigisha myinshi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru