Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Uganda (UPDF) bwemeje ko Maj. Gen. Deus Sande yitabye Imana ubwo yari mu rugendo agiye i Kampala mu mihango yo gusezera kuri Maj. Gen. Francis Takirwa na we uherutse kwitaba Imana.
Maj. Gen. Deus Sande wari n’Umuyobozi Mukuru w’Ingabo zikoresha imodoka z’Intambara, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu azize ibibazo byo mu buhumekero.
Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa UPDF, Chris Magezi watangaje ko nyakwigendera yitabye Imana ahagana saa cyenda na mirongo ine n’itanu (3:45) zo mu rucyerera rwa none.
Maj. Gen. Deus Sande yitabiye Imana mu Karere ka Mpigi ubwo yari mu rugendo yerecyeza mu mihango yo guherecyeza no gushyingura Maj. Gen. Francis Takirwa ibera kuri All Saints Cathedral iherereye muri Nakasero.
Itangazo rya UPDF, rivuga ko nyakwigendera yagize ibibazo bikomeye by’ubuhumekero ubwo yari muri uru rugendo, hagakorwa ibikorwa byose bishoboka by’ubutabazi hari muri Mpigi, ariko bikarangira yitabye Imana.
Umuvugizi wa UPDF, Chris Magezi yavuze ko “Impamvu nyirizina y’icyateye urupfu rwe, izatangazwa nyuma”, aboneraho kwihanganisha umuryango w’uyu Mujenerali, abandimwe n’inshuti ze.
Maj. Gen. Sande yari Umuyobozi Mukuru wa Diviziyo ishinzwe kurwanisha imodoka za gisirikare ifite icyicaro mu gace ka Kasijjagirwa, mu Karere ka Masaka.
Urupfu rwe ruje nyuma y’iminsi micye n’ubundi Igisirikare cya Uganda, gipfushije undi Mujenerali, Maj. Gen. Francis Takirwa ari na we uyu witabye Imana uyu munsi yari agiye gutabara.
Nyuma y’ibi byago bya UPDF, hategerejwe ko ubuyobozi bw’iki Gisirikare cya Uganda, bushyira hanze gahunda y’imihango y’ikiriyo cyo kunamira Maj. Gen. Sande.
RADIOTV10










