Sosiyete y’indege muri Somalia yashimiye umupilote wayo wari utwaye indege yo mu bwoko bwa Fokker 50, ku cyemezo yafashe cyo kugwa hafi y’amazi ubwo indege yagiraga ikibazo cya tekiniki igasabwa kumanuka, ariko yagera hasi ikananirwa guhagarara.
Iyi ndege yari itwaye abagenzi n’abakozi bayo 55, bitunguranye yarenze umuhanda wayo ku kibuga cy’indege cya Somalia ku wa Kabiri, tariki ya 10 Gashyantare 2026, mu gihe yari yasabwe kugwa byihutirwa.
Ubuyobozi bushinzwe iby’indege za gisivili bwatangaje ko umupilote yamenyesheje ko indege yagize ikibazo hashize iminota 15 ihagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Aden Abdulle i Mogadishu, maze asaba uburenganzira bwo kugaruka. Yagerageje kugwa ku butaka, ariko igeze hasi inanirwa guhagarara, ari na bwo yafashe icyemezo cyo guhagarara ku nkombe z’amazi y’Inyanja y’u Buhinde.
Ku bw’amahirwe, nta muntu n’umwe mu bari bayirimo wakomeretse, nubwo iyi ndege yo mu bwoko bwa Fokker 50 yangiritse amababa yayo n’igice cy’imbere.
Umupilote wari utwaye iyi ndege yashimiwe ubuhanga n’ubwitonzi yakoresheje mu gufata icyemezo cyihuse cyo kugwa hafi y’amazi, ibyagize uruhare rukomeye mu kurokora abantu bari muri iyo ndege yari yerekeje mu mujyi wa Gaalkacyo uherereye mu majyaruguru ya Somalia.
Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’Indege ya Starsky Aviation, Ahmed Nur, yagize ati: “Uburyo umupilote yafashe ibyemezo byihuse kandi atuje byagize uruhare rukomeye mu gutuma abantu bose bari mu ndege bagira umutekano, kandi turamushima ku buryo yitwaye muri icyo kibazo.”
Yakomeje agira ati: “Twishimiye kumenya ko abagenzi n’abakozi bose bari mu ndege bameze neza. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye ikibazo cya tekiniki cyatumye indege igwa byihutirwa.”
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) watangaje ko abashinzwe ubutabazi, ingabo za Afurika Yunze Ubumwe n’iz’Umuryango w’Abibumbye, bahise bihutira gutabara. Ubuyobozi muri Somalia na bwo bwavuze ko abari muri iyo ndege bose batekanye.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10










