Wednesday, April 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umucyo ku mpamvu y’isezera ry’umunyamakuru Ngabo Roben muri Rayon Sports

radiotv10by radiotv10
11/02/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ibiteye amatsiko wamenya ku munyamakuru uzwi mu Rwanda winjiye muri RADIOTV10
Share on FacebookShare on Twitter

Ngabo Roben wari umukozi ushinzwe itumanaho muri Rayon Sports, yatangaje ko atirukanywe n’ubuyobozi bw’iyi kipe nk’uko bamwe babiketse, ariko ko bwamweretse ko bwifuza ibitandukanye n’ibyo yakoreraga iyi kipe, ku buryo bigaragara ko bwifuza undi mukozi utari we.

Ni nyuma yuko Ngabo usanzwe ari n’Umunyamakuru wa RADIOTV10, ashyize hanze itangazo yemeza ko atakiri umukozi w’iyi kipe ya Rayon Sports.

Muri iri tangazo ryatambutse mu ijoro ryacyeye ku mbuga nkoranyambaga z’uyu munyamakuru, hari aho avuga ko urugendo rw’akazi yakoreye iyi kipe ya Rayon Sports rwari rushimishije ariko ko mu gihe gito gitambutse rwaranzwe n’imbogamizi, kandi “ubuyobozi buhitamo inzira itandukanye, nubashye umwanzuro wabo nsezerana icyubahiro n’ibihe byiza nzibuka.”

Bamwe baketse ko uyu wari mukozi wa Rayon yaba yirukanywe n’ubuyobozi bw’iyi kipe, ariko we akaba yabihakanye.

Yagize ati “Nubwo harimo iyo nteruro ko ubuyobozi bwahisemo ibitandukanye n’ibyo nifuzaga ku giti cyanjye. Rero Ubuyobozi bwa Rayon Sports ntabwo bwanyirukanye, ariko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwanyeretse ko bifuzaga ibitandukanye n’ibyo nsanzwe mbakorera.Banyeretse ko bakwifuza kugira wenda undi.”

Ngabo Roben avuga ko “nk’umuntu ureba kure” ari bwo yahise afata icyemezo cyo gusezera ku nshingano yakoze imyaka itandatu muri iyi kipe.

Ati “Nk’umuntu ureba kure nahisemo ko dutandukana ku bwumvikane bitajemo kwirukanwa bitajemo rwaserera nyinshi.”

Ngabo avuga ko nubwo yakoreraga iyi kipe ariko asanzwe ari n’umukunzi wa Rayon Sports kandi ko azakomeza kuyikunda.

Avuga ko mu mwuga w’itangazamakuru awukorana ubunyamwuga atagize uruhande abogamiyeho, ku buryo adashobora gutega amatwi umuntu wese washaka kumunyuza mu zindi nzira zihabanye n’ubunyamwuga nko kuba yasenya andi makipe.

Hashize amezi atatu ashatse kwegura

Ngabo Roben ushimira ubuyobozi bwagiye busimburana muri Rayon Sports, avuga ko yashatse gusezera mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize wa 2025 kubera ibibazo byari muri iyi kipe by’ihangana ryatutumbaga mu bayobozi b’iyi kipe ryatumye hazamo gucikamo impande.

Uyu munyamakuru avuga ko muri icyo gihe yari umukozi ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru, kandi mu nshingano ze harimo no gukomeza kurinda isura y’iyi kipe.

Avuga ko inshingano ze zatumaga agomba kwitabira inama zabaga zateguwe na Thadée Twagirayezu wari Perezida w’iyi Kipe, bigatuma abatamwemera bagirira umujinya uyu munyamakuru.

Ngabo Roben avuga ko nk’umuntu kandi yanagaragazaga ibitekerezo bye byafasha Rayon Sports kuva muri ibyo bibazo nko kuba atarifuzaga ko Murenzi Abdallah yaba CEO wayo, ariko yabitanga, na we bakamufata nk’uwamaze gufata uruhande.

Avuga ko ubwo abayobozi barimo Murenzi bazaga muri iyi kipe, uyu wagizwe umuyobozi, yamwegereye akamuhumuriza amubwira ko ikibazanye ari ukubaka ikipe, ariko hakaba hari abaca ruhinganyuma bakamujya mu matwi babateranya.

Ati “Murenzi Abdallah we ku giti cye simbubona nk’umuntu mubi, nzanabigarukaho […] anabaye umuyobozi uhoraho ntacyo byaba bitwaye, ni umunyamwuga, gusa afite entourage [abamukikije] mbi, na we njya ndeba nkabona atabasha kuyigobotora kubera impamvu zinyuranye, arayikeneye, mu buryo bw’amikoro…”

Ngabo avuga ko icyatumye ashaka gusezera akazi mu mpera z’umwaka ushize, ari imwe muri radio zikorera mu Rwanda, yamugabyeho ibitero biremereye, bitwaje ibyavugwaga n’ubundi na bamwe muri Rayon, bavugaga ko uyu munyamakuru yafashe uruhande ahengamiyeho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + thirteen =

Previous Post

Igisirikare cya Uganda cyapfushije Umujenerali wari ugiye gushyingura undi musirikare wo hejuru

Next Post

Abakomeje kwinangira gukoresha ihererekanya ry’ibinyabiziga mu Rwanda bongeye kuburirwa

Related Posts

Menya amamiliyoni Rayon y’Abagore yegukanye yiyongereye ku Gikombe itwaye inshuro eshatu zikurikiranya

Menya amamiliyoni Rayon y’Abagore yegukanye yiyongereye ku Gikombe itwaye inshuro eshatu zikurikiranya

by radiotv10
06/04/2026
0

Ikipe ya Rayon Sports y'abagore (WFC) yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya 2025-2026, kiba icya gatatu itwaye yikurikiranya, cyaje giherekejwe na...

Inkubiri yo kwegura muri ruhago y’u Butaliyani nyuma yuko Ikipe y’Igihugu ibuze itike y’icy’Isi irakomeje

Inkubiri yo kwegura muri ruhago y’u Butaliyani nyuma yuko Ikipe y’Igihugu ibuze itike y’icy’Isi irakomeje

by radiotv10
03/04/2026
0

Nyuma y’uko ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani ibuze itike yo kujya mu gikombe cy’Isi ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, abayobozi batandukanye...

Hari uwagiriye inama umunyezamu ufite izina rikomeye muri Afurika ukina i Burayi

Hari uwagiriye inama umunyezamu ufite izina rikomeye muri Afurika ukina i Burayi

by radiotv10
02/04/2026
0

Uwahoze ari umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Cameroun, Joseph-Antoine Bell, yagiriye inama mugenzi we Andre Onana yo kudasubira mu ikipe yo mu Bwongereza ya Manchester...

Amakuru mashya: Congo yatanze konji mu Gihugu hose nyuma y’intsinzi y’ikipe y’Igihugu yayinjije mu Gikombe cy’Isi

Amakuru mashya: Congo yatanze konji mu Gihugu hose nyuma y’intsinzi y’ikipe y’Igihugu yayinjije mu Gikombe cy’Isi

by radiotv10
01/04/2026
0

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatanze umunsi w’ikiruhuko rusange, nyuma yuko ikipe y’iki Gihugu ‘Léopards’ itsinze iya Jamaica...

BREAKING: Hatangajwe ku mugaragaro igaruka ry’Umutoza wigeze gutoza Rayon Sports

BREAKING: Hatangajwe ku mugaragaro igaruka ry’Umutoza wigeze gutoza Rayon Sports

by radiotv10
31/03/2026
0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko umutoza Haringingo Francis yongeye kugaruka muri iyi kipe nk’Umutoza Mukuru nyuma y'iminsi irenga 1...

IZIHERUKA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje
MU RWANDA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

08/04/2026
Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

08/04/2026
Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

08/04/2026
AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

08/04/2026
Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

08/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abakomeje kwinangira gukoresha ihererekanya ry’ibinyabiziga mu Rwanda bongeye kuburirwa

Abakomeje kwinangira gukoresha ihererekanya ry’ibinyabiziga mu Rwanda bongeye kuburirwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.