Wednesday, February 11, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO BASKETBALL

Nyuma y’umunsi umwe Aristide wabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu asezeye Basketball yahise ahabwa akazi

radiotv10by radiotv10
11/02/2026
in BASKETBALL, SIPORO
0
Nyuma y’umunsi umwe Aristide wabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu asezeye Basketball yahise ahabwa akazi
Share on FacebookShare on Twitter

Aristide Mugabe wakiniye amakipe anyuranye ya Basketball n’iy’Igihugu yanabereye Kapiteni, yatangajwe nk’umutoza wungirije wa Kepler Basketball Club, nyuma y’amasaha macye atangaje ko asezeye burundu gukina nk’uwabigize umwuga.

Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bwa Kaminuza Kepler bushinzwe iby’imikino kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gashyantare 2026.

Mu itangazo ryatangajwe n’ubuyobozi bwa Kepler, ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga, bwagize buti “akigera mu kiruhuko ahise atangira undi mwuga! Mudufashe kwakira umutoza Aristide Mugabe, kandi tumwifuriza isabukuru nziza.”

Mugabe ahawe akazi ko kuba umutoza wungirije wa Kepler Basketball Club nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gashyantare 2026 atangaje ko asezeye gukina nk’uwabigize umwuga, akaba yinjiye mu kiruhuko.

Mu butumwa butangaza iki cyemezo, Mugabe Aristide yari yagize ati “Nyuma y’imyaka 18, ntangaje ko ngiye mu kiruhuko mu gukina umukino wa Basketball.”

Mugabe umaze igihe yaranatangiye umwuga w’ubutoza, yakomeje ashima Imana muri iki gihe amaze akina uyu mukino wa Bastetball kimwe n’abandi bose bamufashije muri uru rugendo.

Aristide w’imyaka 37 y’amavuko watangiye gukina nk’uwabigize umwuga muri 2007, yahereye mu ikipe ya Rusizi BBC, aza kuyivamo muri 2009 ahita yerecyeza muri Espoir BBC na yo yavuyemo muri 2015, ahita ajya muri Patriots BBC, na yo yavuyemo muri 2023 agahita yereceza muri Kepler Basketball Club agiye gutangira kubera umutoza wungirije.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 5 =

Previous Post

Umupilote wari utwaye indege yaguye ku nkombe z’inyanja bitunguranye yashimiwe icyemezo yafashe

Next Post

Rusizi: Ibuka ntiyanyuzwe no kudakurikiranwa k’uwabeshye ko umubiri w’uwazize Jenoside ari uw’umuntu washyinguwe mu 1982

Related Posts

Ibiteye amatsiko wamenya ku munyamakuru uzwi mu Rwanda winjiye muri RADIOTV10

Umucyo ku mpamvu y’isezera ry’umunyamakuru Ngabo Roben muri Rayon Sports

by radiotv10
11/02/2026
0

Ngabo Roben wari umukozi ushinzwe itumanaho muri Rayon Sports, yatangaje ko atirukanywe n’ubuyobozi bw’iyi kipe nk'uko bamwe babiketse, ariko ko...

APR mu biganiro bya nyuma n’umunyezamu ishobora kugura hanze y’u Rwanda

APR mu biganiro bya nyuma n’umunyezamu ishobora kugura hanze y’u Rwanda

by radiotv10
11/02/2026
0

Ikipe ya APR FC iri mu biganiro bya nyuma n’umunyezamu ukomoka muri Nigeria, Olorunleke Oluwasegun Ojo, ku buryo nta gihindutse...

Mugabe Aristide wabaye kapiteni w’Ikipe y’Igihugu yasezeye burundu basketball

Mugabe Aristide wabaye kapiteni w’Ikipe y’Igihugu yasezeye burundu basketball

by radiotv10
10/02/2026
0

Mugabe Aristide wakiniye amakipe anyuranye mu mukino wa Basketball n’iy’Igihugu yanabereye Kapiteni wayo, yatangaje ko yahagaritse burundu gukina uyu mukino...

Rwanda Premier League yateye utwatsi Al Hilal yifuzaga kwimurirwa umukino wa APR

Rwanda Premier League yateye utwatsi Al Hilal yifuzaga kwimurirwa umukino wa APR

by radiotv10
08/02/2026
0

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwanze icyifuzo cy'ikipe ya Al Hilal yifuzaga ko umukino wayo na APR uri ku wa...

Perezida wa FERWAFA yinjiye muri komite nshya ya CECAFA ikomeje kunengwa

Perezida wa FERWAFA yinjiye muri komite nshya ya CECAFA ikomeje kunengwa

by radiotv10
08/02/2026
0

Djibouti yakiriye Inteko Rusange ya CECAFA yabereyemo amatora ya komite nshya igaragaramo Umunyarwanda Shema Fabrice usanzwe ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru...

IZIHERUKA

Iby’umukobwa wimwe urukundo n’umusore yimariyemo byarangiye umwe agiye mu Bitaro undi muri Kasho
MU RWANDA

Iby’umukobwa wimwe urukundo n’umusore yimariyemo byarangiye umwe agiye mu Bitaro undi muri Kasho

by radiotv10
11/02/2026
0

Hatangajwe ukekwaho kugaba igitero cyahitanye abantu 9 ku ishuri muri Canada

Hatangajwe ukekwaho kugaba igitero cyahitanye abantu 9 ku ishuri muri Canada

11/02/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo avuga ku makuru yemeza iyoherezwa muri Congo ry’abacancuro bihariye ba Blackwater n’intwaro zikomeye

Min.Nduhungirehe yagize icyo avuga ku makuru yemeza iyoherezwa muri Congo ry’abacancuro bihariye ba Blackwater n’intwaro zikomeye

11/02/2026
Ibiteye amatsiko wamenya ku munyamakuru uzwi mu Rwanda winjiye muri RADIOTV10

Umucyo ku mpamvu y’isezera ry’umunyamakuru Ngabo Roben muri Rayon Sports

11/02/2026
Igisirikare cya Uganda cyapfushije Umujenerali wari ugiye gushyingura undi musirikare wo hejuru

Igisirikare cya Uganda cyapfushije Umujenerali wari ugiye gushyingura undi musirikare wo hejuru

11/02/2026
Rusizi: Ibuka ntiyanyuzwe no kudakurikiranwa k’uwabeshye ko umubiri w’uwazize Jenoside ari uw’umuntu washyinguwe mu 1982

Rusizi: Ibuka ntiyanyuzwe no kudakurikiranwa k’uwabeshye ko umubiri w’uwazize Jenoside ari uw’umuntu washyinguwe mu 1982

11/02/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umukobwa wimwe urukundo n’umusore yimariyemo byarangiye umwe agiye mu Bitaro undi muri Kasho

Hatangajwe ukekwaho kugaba igitero cyahitanye abantu 9 ku ishuri muri Canada

Min.Nduhungirehe yagize icyo avuga ku makuru yemeza iyoherezwa muri Congo ry’abacancuro bihariye ba Blackwater n’intwaro zikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.