Thursday, April 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abakomeje kwinangira gukoresha ihererekanya ry’ibinyabiziga mu Rwanda bongeye kuburirwa

radiotv10by radiotv10
11/02/2026
in MU RWANDA
0
Abakomeje kwinangira gukoresha ihererekanya ry’ibinyabiziga mu Rwanda bongeye kuburirwa
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abakomeje kwinangira kwitabira gukora ihererekanya ry’ibinyabiziga, kubikora bidasabye uru rwego rubahamagara cyangwa rukabasanga aho bari.

Mu kwezi gushize Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), batangije ubukangurambaga bumenyesha abantu bose batakoze ihererekanya ry’ibinyabiziga baguze cyangwa bagurishije rizwi nka mutation, n’abatarandukuje ibyavuye mu muhanda, ko boroherejwe bashyirirwaho gahunda yo kubafasha mu gihe kingana n’ukwezi ku ma site atandukanye hirya no hino mu gihugu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga avuga ko n’ubwo abantu barimo kwitabira iyi serivisi hakiri abakomeje kugorana ntibafashe bagenzi babo gukora mitasiyo.

Yagize ati: “Hari aho bigaragara ko hakiri abinangira kwitabira iyi gahunda. Turongera gukangurira abantu bose bazi ko barebwa n’ubu bukangurambaga ko bakwiye kubwitabira batarindiriye ko Polisi irinda kubihamagarira cyangwa ngo ibasange aho bari kubera kutubahiriza inshingano zabo.”

Mu buhamya bwatanzwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Gashyantare, na  Bikorimana Samuel, umumotari utuye mu Karere ka Nyamasheke mu murenge wa Shangi, agaragaza ko yaguze moto n’uwitwa Hitarurema Placide mu kwezi kwa Nyakanga 2025, bemeranya ko bazakora mitasiyo mu kwezi kumwe gusa, nyamara ngo agahita akuraho telefoni.

Yagize ati: “Twaguze moto musabye ko dukora mitasiyo ambwira ko nta mwanya afite tuzayikora mu kwezi gukurikiyeho, igihe twavuganye cyarageze muhamagaye ntiyamfata nongeye kumuhamagara ntiyacamo. Bitewe n’uko nkorera i Nyamasheke na Rusizi, sinongeye kugaruka i Kigali kumureba, ahubwo mu kwezi gushize numvise ubukangurambaga bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro bwatangijwe ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda niko kongera guhamagara uwo twaguze aranyitaba arambwira ngo nzaze tubikemure mpageze nabwo yanga kuza nsubira iwacu, ariko nsiga mbimenyesheje izo nzego zatangije ubukangurambaga.”

Akomeza agira ati: “Nyuma yaho Polisi yarampamagaye imbwira ko yamubonye naza tugakora mitasiyo, nibwo naje bakaba baduhuje kandi ikibazo cyanjye kikaba ubu cyakemutse. Ndashimira Polisi yamfashije kubona uwo twaguze tugakora mitasiyo, nongera gushishikariza n’abandi baguze ibinyabiziga bafite ikibazo nk’icyange ko bagana ayo masite yashyizweho bakabafasha kuko ikibazo cyose ufite baragisuzuma bakagufasha.”

Hitarurema Placide usanzwe utuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gatsata, waguze n’uwo mumotari moto, avuga ko aho baburaniye yabigizemo ubushake buke kuko yumvaga ko nta kibazo bizamugiraho.

Yagize ati: “Sinigeze mpa agaciro ibyo gukora ihererekanya n’uwo twaguze kuko yagiye ampamagara nkamwihorera, ndetse n’ejobundi aho bazaniye ubu bukangurambaga yaraje nabwo ndabura. Polisi yaranyihamagariye ngo nze duhererekanye ariko sinajyayo kugeza ubwo ije kunyirebera.”

Yagiriye inama bagenzi be bagenda bahunga gukora ihererekanya ko badakwiye gutegereza ko Polisi iza kubishakira, ahubwo ko bakwiye korohereza bagenzi babo cyane ko ubu bukangurambaga burimo gukorerwa hirya no hino mu gihugu, bityo ko babwitabira bagahererekanya batarinze kuzagerwaho n’ibihano.

Undi ushimira ubu bukangurambaga bwashyizweho, ni uwitwa Ndayisaba Joseph uvuga ko yaguze imodoka n’umuntu akaba ayimaranye imyaka itatu yaranze ko bakora ihererekanya, ariko ko aho yumviye ubukangurambaga kandi ko ikibazo cyose ufite kijyanye na mitasiyo bagufasha, yagannye imwe mu masite yashyizweho atanga ikibazo afite kandi bamubwira ko bagiye kumufasha gushaka uwo baguze bigakemuka, aboneraho gushishikariza bagenzi be nabo bafite ikibazo nk’icye ko baza bagafashwa kuko nta n’umurongo munini uba uhari nk’uko babikeka.

ACP Rutikanga yongeye kwibutsa abantu bose bazi ko baguze cyangwa bagurishije ibinyabiziga batorohereza bagenzi babo ngo bakore ihererekanya ko nyuma y’uko iminsi y’ubukangurambaga yagenwe nishira batarabikora bazatangira kujya bahanwa hakurikijwe amategeko.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 4 =

Previous Post

Umucyo ku mpamvu y’isezera ry’umunyamakuru Ngabo Roben muri Rayon Sports

Next Post

Min.Nduhungirehe yagize icyo avuga ku makuru yemeza iyoherezwa muri Congo ry’abacancuro bihariye ba Blackwater n’intwaro zikomeye

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

by radiotv10
09/04/2026
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yazamuye mu ntera abofisiye muri Polisi y’u Rwanda, barimo batanu bahawe ipeti rya Commissioner of...

Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

by radiotv10
09/04/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baturanye n’ishuri ry'Urwunge rw'Amashuri (GS) Sovu, bavuga ko babangamiwe n’umwanda...

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

by radiotv10
09/04/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Chad zashyize umukono ku masezerano ashyiraho Komisiyo Ihuriweho ishinzwe imikoranire hagati y’Ibihugu byombi, yitezweho gutuma haterwa...

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

by radiotv10
09/04/2026
0

Tariki ya 9 Mata 1994, nibwo icyo Abafaransa bise «Operation Turquoise» yatangiye mu Rwanda kugera 12 Mata. Igisobanuro cy’iyo operasiyo...

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’, yashyize ikoresha iyi mvugo...

IZIHERUKA

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage
AMAHANGA

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

by radiotv10
09/04/2026
0

Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

09/04/2026
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

09/04/2026
Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

09/04/2026
U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

09/04/2026
Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

09/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Min.Nduhungirehe yagize icyo avuga ku makuru yemeza iyoherezwa muri Congo ry’abacancuro bihariye ba Blackwater n’intwaro zikomeye

Min.Nduhungirehe yagize icyo avuga ku makuru yemeza iyoherezwa muri Congo ry’abacancuro bihariye ba Blackwater n’intwaro zikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.