Abaturage bo mu Karere ka Gisagara bavuga ko isoko ry’aka Karere ridakwiye kwitwa irya kijyambere, kuko ryubatswe mu buryo butajyanye n’igihe kandi bukunze kubagiraho ingaruka, cyane cyane mu gihe cy’imvura.
Bavuga ko iyo imvura iguye, abaguzi n’abacuruzi banyagirwa kubera ko isoko ridafite aho bahungira, bikabaviramo guhomba kuko ibicuruzwa byabo byangirika.
Nyiransabimana, umwe mu bacuruzi bakorera muri iri soko, yagize ati “Iyo imvura iguye, nta hantu twihisha. Ibicuruzwa byacu byose biranyagirwa, bigatuma duhomba cyane. Kandi rimwe na rimwe usanga isoko rikora amasaha make kubera ko nta muriro uhari, bigatuma n’abaguzi batitabira kuza.”
Abaturage bavuga kandi ko iri soko rifite ikibazo cy’isuku n’icyo kubika ibicuruzwa, kuko baba basabwa kubitahana nijoro.
Nshimiyimana Jean Bosco yagize ati “Isuku ni ikibazo gikomeye hano. Ibicuruzwa bijya byangirika kubera ko nta buryo buhamye bwo kubibika buhari. Byaba byiza Leta idufashije rikavugururwa, kuko twifuza gukorana n’abashoramari bakomeye batatugeraho kubera ibi bibazo.”
Abaturage bavuga ko kubakirwa isoko rya kijyambere rigezweho byongera ishoramari mu karere ndetse bikazamura imibereho yabo, kuko abaguzi n’abashoramari benshi bazarigana.
Ku ruhande rw’ubuyobozi, Rutaburingoga Jérôme, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, yemeza ko ikibazo cy’iri soko kizwi kandi hari umushinga wo kurivugurura.
Yagize ati “Isoko rya Gisagara riri mu byo duteganya kuvugurura mu mushinga mugari wo kuvugurura umujyi wa Gisagara. Turifuza ko rijya ku rwego rwo kwakira abacuruzi n’abaguzi benshi, kandi rikaba rijyanye n’igihe.”
Abaturage bakomeje gusaba ko uyu mushinga wo kuvugurura isoko wihutishwa kugira ngo ubucuruzi mu Karere ka Gisagara burusheho gutera imbere no kuzamura imibereho yabo ya buri munsi.


Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10







