Itsinda ry’intumwa ziturutse mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ‘RDFCSC Nyakinama’, ziyobowe na Brig Gen Andrew Nyamvumba, riri mu rugendo shuri muri Kazakhstan, ryanasuye Kaminuza y’igisirikare cy’iki Gihugu.
Ambasade y’u Rwanda mu Bihugu birimo Kazakhstan, yatangaje ko iri tsinda riturutse muri RDFCSC riri “mu rugendo shuri mpuzamahanga” ku nsanganyamatsiko igira iti “Leveraging National Capabilities to Address Contemporary Security Threats for Sustainable Socio-Economic Development: A Strategic Perspective from Kazakhstan.”
Ni urugendo shuri rufite intego igamije kwiga ubumenyi mu “Gukoresha ubushobozi bw’Igihugu mu gukemura ibibazo by’umutekano bigezweho kugira ngo habeho iterambere rirambye mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage” hagamijwe kwigira ku ngamba za kiriya Gihugu cya Kazakisitani.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gashyantare 2026, iri tsinda ryasuye Ishuri Rikuru ry’Igisirikare cya Kazakhstan (Kazakhstan National Defense University) “aho ibiganiro byagarutse ku ruhare rwa Kaminuza mu gutegura imirongo migari y’Igisirikare, uburezi mu bya gisirikare ndetse n’iterambere ry’imiyoborere.”
U Rwanda na Kazakhstan, ni Ibihugu bisanganywe imikoranire n’ubufatanye n’imigenderanire, dore ko muri Gicurasi umwaka ushize, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri iki Gihugu.
Uru ruzinduko kandi rwasize Guverinoma z’Ibihugu byombi zishyize umukono ku masezerano arimo ayo guteza imbere ubucuruzi, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse n’ibijyanye na Dipolomasi.



RADIOTV10










