Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League, bwashyize hanze urutonde rw’ibigo bitanu by’amaradiyo yemerewe kogeza imikino mu buryo bw’amajwi.
Iri tangazo ryashyizwe hanze na Rwanda Premier League kuri uyu wa Kane tariki 12 Gashyantare 2026, rivuga ko “Hamwe na Radio Rwanda isanganywe ubwo burenganzira, ibigo bikurikira ni byo byemerewe kogeza imikino ya Rwanda Premier League, hakurikijwe ibikubiye mu masezerano bagiranye na RPL.”
Ibyo bigo by’amaradiyo bindi, birimo KT Radio, Radio 1, Radio Maria Rwanda ndetse na SK FM, nk’uko bigaragazwa n’itangazo rya Rwanda Premier League.
Ubuyobozi bw’aba bashinzwe gukurikirana shampiyona y’u Rwanda, buvuga ko “Ibyo bigo kandi bifite uburenganzira bwo gufata no gutangaza izindi “digital content” zijyanye n’imikino nk’uko bikubiye mu masezerano hagamijwe kongera agaciro ku biganiro byabo ndetse no kwamamaza Rwanda Premier League.”
Imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, ikurikirwa na benshi mu bice byose by’Igihugu, binyuze mu bitangazamakuru binyuranye biyogeza ku bibuga na sitade iba yabereyeho.
RADIOTV10









