Thursday, April 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Huye: Bahawe umuriro bo bita uwa baringa none n’ibikorwa remezo byawo biri kwangirika

radiotv10by radiotv10
13/02/2026
in MU RWANDA
0
Huye: Bahawe umuriro bo bita uwa baringa none n’ibikorwa remezo byawo biri kwangirika
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu Kagari ka Cyarwa, mu Murenge wa Tumba, mu Karere ka Huye, bavuga ko bamaze igihe kinini bafite ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi udafite ingufu, ku buryo badashobora kuwukoresha nk’uko bikwiye.

Aba baturage bavuga ko nubwo bafite insinga z’amashanyarazi, nta muriro ufite ingufu bahabwa, bigatuma batabasha gucana amatara, gucomeka telefone ndetse n’ibindi byuma bikenera amashanyarazi.

Mugenzi Alexis, utuye mu Mudugudu w’Agasaharu, avuga ko bari bazi ko bageze ku iterambere ryo kubona umuriro, ariko byarangiye bawufite ku izina gusa.

Ati “Twishimiye kubona insinga z’umuriro, twumva ko twateye imbere. Ariko mu by’ukuri nta cyo twawukoresha; ntidushobora no gucana itara rimwe. Telefone tujya kuyishakira umuriro ahandi, kure.”

Undi muturage witwa Niyonsaba Jean Pierre avuga ko rimwe na rimwe umuriro uza ugahita ugenda, bigatuma wangiza ibikoresho by’amashanyarazi.

Ati “Hari n’abo utwikira, ugasanga radiyo cyangwa televiziyo byangiritse bitewe no kugenda no kugaruka k’umuriro. Turasaba ko baduha umuriro ufite ingufu zihagije nk’abandi baturage.”

Mukankusi Beata we avuga ko nubwo bagejejweho umuriro, imibereho yabo itarahinduka nk’uko babyifuzaga.

Ati “Twatekerezaga ko tuzajya dukoresha firigo, machine zo gusya cyangwa izo kudoda, ariko ntibishoboka. Umuriro ni muke cyane ku buryo nta cyo twawukoresha.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG), ishami rya Huye, Kayibanda Omar, avuga ko iki kibazo kizwi kandi ko hari umushinga wo kuvugurura imiyoboro y’amashanyarazi.

Ati “Iki kibazo si mu Murenge wa Tumba gusa; kiri no mu yindi mirenge itandukanye igize Akarere ka Huye. Turimo gutegura umushinga wo kuvugurura imiyoboro, hasimbuzwa insinga n’amapoto bishaje, ku buryo abafite iki kibazo bazahabwa umuriro ufite ingufu zihagije.”

Bavuga ko uyu muriro nta mbaraga ufite
Basaba ko hagira igikorwa

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × four =

Previous Post

Kayonza: Bavuze ibyifuzo basaba Leta kwigaho byatuma baruhuka ibihombo

Next Post

Ubutumwa bw’ibyishimo bw’umunyamakuru Robert McKenna nyuma yo kwambika impeta umukunzi we

Related Posts

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’, yashyize ikoresha iyi mvugo...

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

by radiotv10
08/04/2026
0

The United States of America which had previously resisted using the officially recognized term “Genocide against the Tutsi,” has now...

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

by radiotv10
08/04/2026
0

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA, ruraburira abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ko abishyuza amafaranga menshi ku biciro biherutse gutangazwa, babihanirwa....

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

by radiotv10
08/04/2026
0

Tariki 08 Mata 1994 wari umunsi wa Kabiri Abatutsi batangiye kwicwa nyuma y’uko Leta yateguye Jenoside Yakorewe Abatutsi itanze amabwiriza...

Kwibuka32: Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwibuka32: Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

by radiotv10
08/04/2026
0

Mu Bubiligi, mu murwa mukuru i Brussels muri Komine ya Woluwe-Saint-Pierre, Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda na bamwe mu bayobozi mu...

IZIHERUKA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje
MU RWANDA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

08/04/2026
Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

08/04/2026
Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

08/04/2026
Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

08/04/2026
AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

08/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa bw’ibyishimo bw’umunyamakuru Robert McKenna nyuma yo kwambika impeta umukunzi we

Ubutumwa bw’ibyishimo bw’umunyamakuru Robert McKenna nyuma yo kwambika impeta umukunzi we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.