Wednesday, April 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuturage wagejeje kuri Perezida Kagame ikibazo kivugwamo Banki Nkuru y’u Rwanda yongeye gutakamba

radiotv10by radiotv10
17/02/2026
in MU RWANDA
0
Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwigeze kugeza kuri Perezida ikibazo cyavugwagamo BNR waregwaga inyandiko mpimbano
Share on FacebookShare on Twitter

Muhizi Anathole wagejeje kuri Perezida Paul Kagame ikibazo afitanye na Banki Nkuru y’u Rwanda cyerekeye inzu avuga ko ari ye yari yaraguze n’umukozi w’iyi Banki akayamburwa, nyuma akaza gufungwa, yongeye kwandikira Sena y’u Rwanda ku nshuro ya kabiri nyuma yuko ku ya mbere yari yamugiriye inama yo kwitabaza MINALOC.

Muhizi Anatole yavuzwe cyane muri Kanama 2022 ubwo Perezida Paul Kagame yari mu gikorwa cyo gusura abaturage mu Karere ka Nyamasheke, akamugezaho ikibazo cy’ibyo yitaga akarengane yakorewe na Banki Nkuru y’u Rwanda.

Icyo gihe Muhizi yavugaga BNR yafatiriye umutungo we w’inzu iherereye mu Karere ka Kamonyi yari yaraguze n’Umukozi wayo witwa Rutagengwa Jean Léon mu 2015, akaza kwiyambaza Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB, rukamubwira ko iyo nzu itari ingwate ya BNR.

Nyuma yaje kuregwa icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, urubanza yaregwaga hamwe na Me Katisiga Rusobanuka Emile.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyanza rwagize abere aba bombi mu rubanza rw’ubujurire dore ko bari babanje kuburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga.

Muhizi Anatole wari ufungiye mu Igororero rya Muhanga, Urukiko rwategetse ko afungurwa nyuma y’isomwa ry’uru rubanza, mu gihe Me Katisiga Rusobanuka Emile we wari ukurikiranwe ari hanze, na we yagizwe umwere.

Ubushinjacyaha bwamuregaga icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, aho bwavugaga ko yakoresheje nimero za telefoni z’umuntu zimwanditseho, agasaba icyangombwa cy’uko uwo muntu ari ingaragu kandi nyamara yari yarashyingiwe, akagihabwa.

Nyuma yo gufunguwa, Muhizi yari yandikiye Perezida wa Sena y’u Rwanda amusaba ko yakemurirwa ikibazo cye cy’inzu ye yagombaga guhabwa nk’uko byari byatanzweho umurongo na Perezida Paul Kagame muri 2022.

Iyi baruwa yari yanditse tariki 04 Kanama 2025, yasubijwe na Sena y’u Rwanda imugira inama ko yakwiyambaza Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, ndetse aza no kwandikira MINALOC tariki 10 Nzeri 2025, gusa avuga ko kuva icyo gihe kugeza nta gisubizi arahabwa.

Muhizi waganirije Ikinyamakuru cyitwa Umuseke, yagitangarije ko amezi atanu yihiritse MINALOC itaramukemurira ikibazo, ari na byo byatumye yongera kwandikira Sena y’u Rwanda.

Uyu muturage uvuga ko yakorewe akarengane, avuga ko adashobora kuzacika intege mu gusaba kurenganurwa, kuko afite ibimenyetso bihagije byerekana ko iriya nzu ari iye.

Muri iyi baruwa yongeye kwandikira Sena y’u Rwanda, yanamenyesheje Perezida Paul Kagame, anavuga ko ari we yagejejeho ikibazo cye, ndetse akaba yari yanagitanzeho umurongo, ubwo yasabaga uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney kugikemura byihuse.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 4 =

Previous Post

Igisubizo Minisitiri Nduhungirehe yasubije uwibajije ku kuba Perezida Kagame yarahagarariwe mu Nama ya AU

Next Post

AFC/M23 yahanuye izindi ndege z’intambara za FARDC

Related Posts

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’, yashyize ikoresha iyi mvugo...

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

by radiotv10
08/04/2026
0

The United States of America which had previously resisted using the officially recognized term “Genocide against the Tutsi,” has now...

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

by radiotv10
08/04/2026
0

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA, ruraburira abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ko abishyuza amafaranga menshi ku biciro biherutse gutangazwa, babihanirwa....

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

by radiotv10
08/04/2026
0

Tariki 08 Mata 1994 wari umunsi wa Kabiri Abatutsi batangiye kwicwa nyuma y’uko Leta yateguye Jenoside Yakorewe Abatutsi itanze amabwiriza...

Kwibuka32: Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwibuka32: Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

by radiotv10
08/04/2026
0

Mu Bubiligi, mu murwa mukuru i Brussels muri Komine ya Woluwe-Saint-Pierre, Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda na bamwe mu bayobozi mu...

IZIHERUKA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje
MU RWANDA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

08/04/2026
Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

08/04/2026
Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

08/04/2026
Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

08/04/2026
AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

08/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AFC/M23 yahanuye izindi ndege z’intambara za FARDC

AFC/M23 yahanuye izindi ndege z’intambara za FARDC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.