Thursday, April 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igisubizo Minisitiri Nduhungirehe yasubije uwibajije ku kuba Perezida Kagame yarahagarariwe mu Nama ya AU

radiotv10by radiotv10
17/02/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Igisubizo Minisitiri Nduhungirehe yasubije uwibajije ku kuba Perezida Kagame yarahagarariwe mu Nama ya AU
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko nta gishya kirimo kuba Perezida Paul Kagame ataritabiriye Inteko y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, agahagararirwa na Minisitiri w’Intebe, kuko atari we Mukuru w’Igihugu wenyine utarayigaragariyemo ubwe.

Minisitiri Nduhungirehe yabitangaje mu butumwa yanyujije ku X kuri uyu wa Kabiri asubiza umunyamakuru wa Jeune Afrique, Romain Gras nyuma yo kuvuga ko ngo “Ubwo atari mu Nteko Rusanye ya Afurika Yunze Ubumwe, Perezida Paul Kagame muri iyi weekend yari muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho yarebye All-Star Game.”

Ambasaderi Nduhungirehe, yasubije ubutumwa bw’uyu munyamakuru ko kuba Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame ataritabiriye iriya Nteko yabaye mu cyumweru gishize, nta gitangaza kirimo.

Yagize ati “Perezida Paul Kagame ntabwo ku giti cye yitabiriye Inteko ya 39 ya Afurika Yunze Umwe, kimwe hafi ya kimwe cya kabiri cy’abandi Bakuru b’Ibihugu byo muri Afurika.”

Nduhungirehe yakomeje avuga ko muri iriya Nteko Rusange y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida Kagame yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva. Ati “Nta gishya munsi y’ijuru.”

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Nsengiyumva wahagarariye Perezida Kagame, yahuye n’abandi banyacyubahiro bitabiriye iriya Nteko y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe barimo n’abakuru b’Ibihugu, nka William Ruto wa Kenya, ndetse na Netumbo Nandi-Ndaitwah wa Namibia.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × two =

Previous Post

Samusure yahuye aniyunga n’umunyamakuru Oswakin nyuma yuko avuze ko yababajwe n’ibyo yamuvuzeho

Next Post

Umuturage wagejeje kuri Perezida Kagame ikibazo kivugwamo Banki Nkuru y’u Rwanda yongeye gutakamba

Related Posts

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’, yashyize ikoresha iyi mvugo...

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

by radiotv10
08/04/2026
0

The United States of America which had previously resisted using the officially recognized term “Genocide against the Tutsi,” has now...

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

by radiotv10
08/04/2026
0

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA, ruraburira abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ko abishyuza amafaranga menshi ku biciro biherutse gutangazwa, babihanirwa....

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

by radiotv10
08/04/2026
0

Tariki 08 Mata 1994 wari umunsi wa Kabiri Abatutsi batangiye kwicwa nyuma y’uko Leta yateguye Jenoside Yakorewe Abatutsi itanze amabwiriza...

Kwibuka32: Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwibuka32: Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

by radiotv10
08/04/2026
0

Mu Bubiligi, mu murwa mukuru i Brussels muri Komine ya Woluwe-Saint-Pierre, Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda na bamwe mu bayobozi mu...

IZIHERUKA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje
MU RWANDA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

08/04/2026
Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

08/04/2026
Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

08/04/2026
Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

08/04/2026
AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

08/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwigeze kugeza kuri Perezida ikibazo cyavugwagamo BNR waregwaga inyandiko mpimbano

Umuturage wagejeje kuri Perezida Kagame ikibazo kivugwamo Banki Nkuru y’u Rwanda yongeye gutakamba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.