Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze imyanzuro 12 yafashwe nyuma y’ibiganiro byabaye mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 20, ikubiye mu nkingi eshatu; Ubukungu, Imibereho myiza n’Imiyoborere.
Iyi Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 20, yateraniye i Kigali kuva ku wa 05 kugeza ku wa 06 Gashyantare 2026, iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME.
Mu ijambo ritangiza Umushyikirano, Perezida Kagame yibukije akamaro ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro iwufatirwamo nk’inkingi mu iterambere ry’u Rwandamu guharanira kwigira.
Yagarutse kandi ku ruhare rw’abayobozi mu gufasha Abanyarwanda kunga ubumwe, kwigira no kwigirira icyizere. By’umwihariko, yasabye abayobozi kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire, bashyira iteka umuturage ku isonga kandi bagahora biteguye kubazwa ibyo bashinzwe.
Muri iyi nama hatanzwe ibigarino byibanze ku ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2); Iterambere ry’ubukungu burambye; isura y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga; miyoborere myiza, uburezi n’umurimo.
Dore imyanzuro yafashwe nyuma y’ibiganiro
I. UBUKUNGU
- Kunoza itegurwa n’ikurikirana ry’imishinga kugira ngo irangire ku gihe cyateganyijwe, igere ku ntego zayo kandi ababishinzwe bakabibazwa.
- Gukomeza guteza imbere ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kuyongerera agaciro
- Gushimangira ingamba zo kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, hongerwa ifumbire n’imbuto z’indobanure, serivisi zo kuhira no gutera intanga hifashishijwe ikoranabuhanga.
- Gufasha by’umwihariko inganda, hagamijwe kongera umusaruro n’ubushobozi bwo guhatana ku isoko, kongera agaciro k’ibyo zikora no gukemura ikibazo cy’ibyo gupfunyikamo ibicuruzwa.
- Gukemura ibibazo bikigaragara muri za One Stop Centres binyuze mu kunoza no koroshya inzira n’amabwiriza no gukangurira abaturage kumenya neza ko izi serivisi zibaho.
- Kwihutisha ibikorwa byo guhuza SACCO ku rwego rw’uturere no ku rwego rw’lgihugu.
II. IMIBEREHO MYIZA
- Kurushaho kunoza ingamba zo kuzamura ireme ry’uburezi kugira ngo buhuzwe n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, guteza imbere impano z’abanyeshuri no kunoza by’umwihariko imyigishirize y’indimi cyane cyane Icyongereza.
- Guteza imbere ibikorwa by’imyidagaduro by’urubyiruko, impano zarwo no kurwongerera ubumenyingiro n’ubushobozi birufasha kubona imirimo no kwiteza imbere.
- Gufasha urubyiruko kwidagadura, kuruhugura mu myuga itandukanye, guhanga no kuzamura impano zarwo.
III. IMIYOBORERE
- Gukomeza kunoza itegurwa ry’imihigo hagamijwe gukemura ibibazo by’abaturage, gutanga serivisi nziza no kunoza umurimo.
- Kunoza ingamba zo kwegera abaturage no kubafasha guhindura imyumvire kugira ngo barusheho kugira uruhare mu ikemurwa ry’ibibazo bikibangamiye imibereho myiza n’iterambere.
- Gushyira imbaraga mu ngamba zo gukumira ikibazo cy’inda ziterwa abangavu, abana bata ishuri n’ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge.
RADIOTV10









