Thursday, April 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwashimiye Perezida Putin w’u Burusiya ku bw’imikoranire myiza

radiotv10by radiotv10
18/02/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwashimiye Perezida Putin w’u Burusiya ku bw’imikoranire myiza
Share on FacebookShare on Twitter

Uhagarariye u Rwanda mu Burusiya, Ambasaderi Maj. Gen. Joseph Nzabamwita yashimiye iki Gihugu na Perezida wacyo Vladimir Putin by’umwihariko, ku bw’ubufasha bakomeje guha u Rwanda n’ibindi Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, yabitangaje ku ya 16 Gashyantare ubwo yahuraga na Alexander Trembitsky, umuyobozi wa Rostechnadzor, Ikigo cy’Igihugu mu Burusiya, gishinzwe ibijyanye n’ibidukikije, ikoranabuhanga n’ingufu za Nikeleyeri.

Ambasade y’u Rwanda mu Burusiya, ivuga ko ubwo bahuraga, “baganiriye ku mahirwe y’ubufatanye mu bijyanye ibijyanye no kugenzura imirasire ya nikeleyeri mu buryo bw’amahoro hifashishijwe ingufu za kirimbuzi.”

Ibiro by’Ambasade y’u Rwanda mu Burusiya bitangaza ko “Trembitsky yagaragaje amakuru arambuye ku bijyanye n’iki Kigo, ibikorwa byacyo, uko gikora, n’imbaraga zacyo” ndetse anavuga ko cyiteguye kwinjira mu mikoranire n’ikigo cy’u Rwanda bikora bimwe, kandi ko bazakorana gusa mu bijyanye n’ingufu za Nikeleyeri, ndetse n’ibijyanye n’amategeko y’ikoreshwa ryazo.

Ambasade y’u Rwanda mu Burusiya, ikomeza igira iti “Ambasaderi Nzabamwita yashimiye Guverinoma y’u Burusiya na Perezida Vladimir Putin byumwihariko ku bufasha bakomeje guha u Rwanda ndetse n’ibindi Bihugu bya Afurika, anashimira uburyo Rostechnadzor yiteguye guhita itangira imikoranire.”

Nyuma y’uku guhura no kuganira kandi, hafashwe icyemezo cyo gutegura isinywa ry’amasezerano y’imikoranire hagati ya Rostekhnadzor n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA).

Muri Mutarama uyu mwaka ubwo Maj Gen Joseph Nzabamwita yashyikirizaga Perezida Putin impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Burusiya
Maj Gen Joseph Nzabamwita yagiranye ibiganiro na Alexander Trembitsky

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 5 =

Previous Post

Menya imyanzuro 12 yafashwe nyuma y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 2026

Next Post

Hatanzwe ibisobanuro nyuma yuko hari abasirikare b’Abafaransa bagaragaye i Kisangani hategurirwa ibitero bigabwa kuri AFC/M23

Related Posts

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’, yashyize ikoresha iyi mvugo...

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

by radiotv10
08/04/2026
0

The United States of America which had previously resisted using the officially recognized term “Genocide against the Tutsi,” has now...

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

by radiotv10
08/04/2026
0

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA, ruraburira abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ko abishyuza amafaranga menshi ku biciro biherutse gutangazwa, babihanirwa....

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

by radiotv10
08/04/2026
0

Tariki 08 Mata 1994 wari umunsi wa Kabiri Abatutsi batangiye kwicwa nyuma y’uko Leta yateguye Jenoside Yakorewe Abatutsi itanze amabwiriza...

Kwibuka32: Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwibuka32: Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

by radiotv10
08/04/2026
0

Mu Bubiligi, mu murwa mukuru i Brussels muri Komine ya Woluwe-Saint-Pierre, Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda na bamwe mu bayobozi mu...

IZIHERUKA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje
MU RWANDA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

08/04/2026
Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

08/04/2026
Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

08/04/2026
Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

08/04/2026
AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

08/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatanzwe ibisobanuro nyuma yuko hari abasirikare b’Abafaransa bagaragaye i Kisangani hategurirwa ibitero bigabwa kuri AFC/M23

Hatanzwe ibisobanuro nyuma yuko hari abasirikare b’Abafaransa bagaragaye i Kisangani hategurirwa ibitero bigabwa kuri AFC/M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.