Friday, February 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Agezweho: Murumuna w’Umwami w’u Bwongereza wari watawe muri yombi yarekuwe

radiotv10by radiotv10
20/02/2026
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Agezweho: Murumuna w’Umwami w’u Bwongereza wari watawe muri yombi yarekuwe
Share on FacebookShare on Twitter

Uwahoze ari igikomangoma cy’u Bwongereza, Andrew Mountbatten-Windsor, murumuna w’Umwami Charles III, yarekuwe n’inzego z’umutekano nyuma yo gutabwa muri yombi akekwaho ibyaha byo gukoresha nabi ububasha afite mu kazi ka Leta, mu gihe iperereza rigikomeje.

Polisi yo mu Bwongereza yatangaje ko Andrew akomeje gukorwaho iperereza nyuma y’uko hari amakuru avugwa ko yaba yarasangije amakuru y’ibanga Jeffrey Epstein, wahamwe n’ibyaha byo gusambanya abana, mu gihe Andrew yari intumwa y’u Bwongereza ishinzwe ubucuruzi.

Umwami Charles III yatangaje ko atewe impungenge zikomeye n’iki kibazo, ashimangira ko amategeko agomba gukurikizwa. Andrew yahakanye ibyo aregwa byose, avuga ko nta makuru yigeze agira ku byaha bya Epstein kandi ko atigeze abibona cyangwa ngo abikeke.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko atishimiye itabwa muri yombi rya Andrew Mountbatten-Windsor, aryita ikintu kibabaje ku muryango w’ubwami bw’u Bwongereza.

Trump yavuze ko byamubabaje cyane, by’umwihariko ku Mwami Charles III, ndetse ashimangira ko ari umuntu mwiza cyane, anatangaza ko ateganya kugirira uruzinduko rwa Leta muri Amerika vuba aha.

Ku bijyanye n’ikibazo cya Jeffrey Epstein, Trump, wavugwaga muri iki kirego, yongeye gushimangira ko nta cyaha kimureba, avuga ko yamaze kugirwa umwere burundu. Yavuze ko ibyo birego byose byahimbwe hagamijwe kumuharabika muri politiki, anasaba Abanyamerika gutera intambwe bakareka gukomeza kuvuga kuri Epstein.

Andrew we yakomeje guhakana ibyo aregwa byose, avuga ko nta makuru yari afite ku byaha bya Epstein.

Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 8 =

Previous Post

AFC/M23 iragaya amahanga uko akomeje kwitwara ku biri kubera mu bice birimo Minembwe

Related Posts

AFC/M23 iragaya amahanga uko akomeje kwitwara ku biri kubera mu bice birimo Minembwe

AFC/M23 iragaya amahanga uko akomeje kwitwara ku biri kubera mu bice birimo Minembwe

by radiotv10
20/02/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ribabajwe no kubona umuryango mpuzamahanga ukomeje kuruca...

3 Simple Ways to Live With a Health Condition That Doesn’t Go Away

3 Simple Ways to Live With a Health Condition That Doesn’t Go Away

by radiotv10
20/02/2026
0

Living with a health condition that doesn’t go away can be exhausting. Some days you feel strong. Other days, even...

Ibivugwa ku ifatwa ry’abanyamakuru batatu bafungiwe muri Minisiteri i Burundi

Ibivugwa ku ifatwa ry’abanyamakuru batatu bafungiwe muri Minisiteri i Burundi

by radiotv10
19/02/2026
0

Abanyamakuru batatu b'i Burundi batawe muri yombi ubwo bari bagiye gutara inkuru kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y'iki Gihugu babanza kuhafungirwa...

Eng.-Three Journalists Detained at Burundi’s Ministry of Foreign Affairs

Eng.-Three Journalists Detained at Burundi’s Ministry of Foreign Affairs

by radiotv10
19/02/2026
0

Three Burundian journalists were arrested while covering an event at the Ministry of Foreign Affairs of the country. They were...

Ikibazo cy’umugabo w’Umurusiya uri kugarukwaho cyane muri Kenya kubera amashusho ye cyinjiwemo n’inzego

Ikibazo cy’umugabo w’Umurusiya uri kugarukwaho cyane muri Kenya kubera amashusho ye cyinjiwemo n’inzego

by radiotv10
18/02/2026
0

Umunyamabanga wa Leta muri Guverinoma ya Kenya ushinzwe Uburinganire, yatangaje ikibazo cy’umugabo w’Umurusiya umaze iminsi agaragara mu mashusho akoresha ibyo...

IZIHERUKA

Agezweho: Murumuna w’Umwami w’u Bwongereza wari watawe muri yombi yarekuwe
AMAHANGA

Agezweho: Murumuna w’Umwami w’u Bwongereza wari watawe muri yombi yarekuwe

by radiotv10
20/02/2026
0

AFC/M23 iragaya amahanga uko akomeje kwitwara ku biri kubera mu bice birimo Minembwe

AFC/M23 iragaya amahanga uko akomeje kwitwara ku biri kubera mu bice birimo Minembwe

20/02/2026
3 Simple Ways to Live With a Health Condition That Doesn’t Go Away

3 Simple Ways to Live With a Health Condition That Doesn’t Go Away

20/02/2026
Gicumbi: Umugore akurikiranyweho icyaha cyakoranywe ubugome kidakwiye gukorwa n’umubyeyi

Kigali: Umugore ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu arusha imyaka 20 yisobanuye avuga ko ari we wabimusabye

19/02/2026
Ikamyo yari irimo abantu 17 yakoze impanuka abarimo bose baragwa

Ikamyo yari irimo abantu 17 yakoze impanuka abarimo bose baragwa

19/02/2026
Leta y’u Rwanda igiye kugabanya imidugudu ive ku bihumbi 15 igera ku bihumbi 3

Leta y’u Rwanda igiye kugabanya imidugudu ive ku bihumbi 15 igera ku bihumbi 3

19/02/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Agezweho: Murumuna w’Umwami w’u Bwongereza wari watawe muri yombi yarekuwe

AFC/M23 iragaya amahanga uko akomeje kwitwara ku biri kubera mu bice birimo Minembwe

3 Simple Ways to Live With a Health Condition That Doesn’t Go Away

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.