Friday, February 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Kimenyi Yves wabaye umunyezamu w’Amavubi yasezeye burundu ruhago anatangaza ibyo yerecyejemo

radiotv10by radiotv10
20/02/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Kimenyi Yves wabaye umunyezamu w’Amavubi yasezeye burundu ruhago anatangaza ibyo yerecyejemo
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi wa ruhago, Kimenyi Yves wabaye umunyezamu w’amakipe anyuranye mu Rwanda n’iy’Igihugu, yatangaje ko yasezeye burundu gukina nk’uwabigize umwuga, atangaza ko agiye gutangiza umushinga uzaba unarimo ibiganiro by’abakinnyi b’umupira w’amaguru.

Iri sezera rya Kimenyi Yves wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda, rikubiye mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Gashyantare 2026.

Muri iri tangazo, Kimenyi avuga ko yifuje “gutangaza ku mugaragaro ko nsezeye mu mupira w’amaguru nk’ababigize umwuga.” anagaruka ku rugendo rwe muri ruhago.

Yavuze ko gukina ruhago nk’uwabigize umwuga, yabitangiye muri 2012, kandi ko wamufashije kuba uwo ari we uyu munsi. Ati “Natangiye umwuga wanjye muri Isonga FC, aho namaze imyaka ibiri y’ingenzi niga kandi nkura. Nyuma y’ibyo, nabonye amahirwe akomeye yo kwinjira muri APR FC, ikipe nagiriyemo intsinzi kandi nishimira kumarana imyaka itanu ntazibagirwa.”

Yakomereje umwuga we muri Rayon Sports, yagiyemo muri 2019, ayikinira amezi atandatu ahita yerecyeza Kiyovu Sports, yavuze ko iyi kipe na yo yayigiriyemo ibihe byiza kandi yishimira.

Nyuma yinjiye muri AS Kigali, ati “ariko ikibabaje ni uko nyuma y’amezi abiri gusa, nagize imvune ikomeye ya tibia. Iyo mvune yatumye ndeka gukina umupira w’amaguru, kandi nubwo nashyizeho imbaraga n’ibyiringiro byo kugaruka, byatumye ntakina kugeza uyu munsi.”

Kimenyi yatangaje ko nubwo ahagaritse gukina ruhago nk’uwabigize umwuga, ariko atagiye kure yayo. Ati “niyemeje gukomeza urugendo rwanjye mfasha, kuyobora no gushyigikira abandi, cyane cyane abakinnyi bakiri bato barota kugera ku byo nagezeho.”

Iri tangazo risezera ryasohokeye rimwe n’irivuga ko mu minsi micye iri imbere Kimenyi Yves agiye gutangiza ku mugaragaro umushinga wiswe BEYOND 90, uzakorwamo ibirimo ibiganiro (Podcast) by’abakinnyi bigaruka ku ngingo zinyuranye zijyanye n’iterambere rya ruhago.

Kimenyi Yves na bagenzi be bakinanye mu ikipe y’Igihugu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + four =

Previous Post

Ibyakurikiye ikibazo cy’umugabo wasanze undi amuca inyuma n’umugore we iwe kuri ‘Saint Valentin’

Next Post

Attention Deficit Hyperactivity Disorder: What it really is and why it matters

Related Posts

Icyatumye Ingengo y’Imari ya Tour du Rwanda yikuba hafi kabiri cyatangajwe

Icyatumye Ingengo y’Imari ya Tour du Rwanda yikuba hafi kabiri cyatangajwe

by radiotv10
19/02/2026
0

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, FERWACY, ryatangaje ko ingengo y’imari y’isiganwa rya Tour du Rwanda 2026 yazamutseho 50%, igera kuri...

Afahmia Lotfi watoje Rayon yemeje ko iyi kipe yifuzaga kumuha akandi kazi akayihakanira

Afahmia Lotfi watoje Rayon yemeje ko iyi kipe yifuzaga kumuha akandi kazi akayihakanira

by radiotv10
15/02/2026
0

Umutoza w’Umunya-Tunisia Afahmia Lotfi wirukanywe mu ikipe ya Rayon Sports FC mu kwezi k’Ukwakira 2025, yanze akazi gashya ko kuba...

Ubutumwa ubuyobozi bwa Rayon bugeneye Ngabo Roben nyuma y’iminsi ibiri asezeye

Ubutumwa ubuyobozi bwa Rayon bugeneye Ngabo Roben nyuma y’iminsi ibiri asezeye

by radiotv10
13/02/2026
0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashimiye Ngabo Roben wari umukozi ushinzwe itumanaho n’Itangazamakuru muri iyi kipe, akaba aherutse gusezera kuri izi...

Hashyizwe hanze urutonde rw’amaradiyo yo mu Rwanda yemerewe kogeza Shampiyona

Hashyizwe hanze urutonde rw’amaradiyo yo mu Rwanda yemerewe kogeza Shampiyona

by radiotv10
12/02/2026
0

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League, bwashyize hanze urutonde rw’ibigo bitanu by’amaradiyo yemerewe kogeza imikino mu buryo bw’amajwi. Iri tangazo ryashyizwe...

Abanyamakuru bubatse amazina mu Rwanda Rugimbana na Rutamu bagiye kongera gukorana ikiganiro nyuma y’igihe batumvikana

Abanyamakuru bubatse amazina mu Rwanda Rugimbana na Rutamu bagiye kongera gukorana ikiganiro nyuma y’igihe batumvikana

by radiotv10
12/02/2026
0

Abanyamakuru Rutamu Elie Joe na Rugimbana Theogene bamenyekanye mu biganiro bya siporo mu Rwanda, bakaba bamaze igihe batumvikana muri uyu...

IZIHERUKA

Attention Deficit Hyperactivity Disorder: What it really is and why it matters
IMIBEREHO MYIZA

Attention Deficit Hyperactivity Disorder: What it really is and why it matters

by radiotv10
20/02/2026
0

Kimenyi Yves wabaye umunyezamu w’Amavubi yasezeye burundu ruhago anatangaza ibyo yerecyejemo

Kimenyi Yves wabaye umunyezamu w’Amavubi yasezeye burundu ruhago anatangaza ibyo yerecyejemo

20/02/2026
Ibyakurikiye ikibazo cy’umugabo wasanze undi amuca inyuma n’umugore we iwe kuri ‘Saint Valentin’

Ibyakurikiye ikibazo cy’umugabo wasanze undi amuca inyuma n’umugore we iwe kuri ‘Saint Valentin’

20/02/2026
AFC/M23 iragaya amahanga uko akomeje kwitwara ku biri kubera mu bice birimo Minembwe

AFC/M23 iragaya amahanga uko akomeje kwitwara ku biri kubera mu bice birimo Minembwe

20/02/2026
Hagaragajwe impamvu z’impungenge u Rwanda rufite ku kuba u Burundi bwakwinjira mu buhuza mu bya Congo

Hagaragajwe impamvu z’impungenge u Rwanda rufite ku kuba u Burundi bwakwinjira mu buhuza mu bya Congo

20/02/2026
Umudepite muri Tunisia yakatiwe gufungwa amezi umunani kubera ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga

Umudepite muri Tunisia yakatiwe gufungwa amezi umunani kubera ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga

20/02/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Attention Deficit Hyperactivity Disorder: What it really is and why it matters

Attention Deficit Hyperactivity Disorder: What it really is and why it matters

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Attention Deficit Hyperactivity Disorder: What it really is and why it matters

Kimenyi Yves wabaye umunyezamu w’Amavubi yasezeye burundu ruhago anatangaza ibyo yerecyejemo

Ibyakurikiye ikibazo cy’umugabo wasanze undi amuca inyuma n’umugore we iwe kuri ‘Saint Valentin’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.