Urukiko rwo muri Tunisia rwakatiye umudepite igifungo cy’amezi umunani kubera ubutumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga asebya Perezida Kais Saied, nyuma y’imyuzure iherutse guhitana abantu batari bake muri iki gihugu.
Ahmed Saidani yatawe muri yombi mu ntangiriro z’uku kwezi nyuma yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa buvuga ku ngendo za Perezida Kais Saied mu duce twibasiwe n’imyuzure, aho yamwise “Umugaba w’Ikirenga ushinzwe isuku n’imiyoboro y’amazi y’imvura.”
Aya magambo yagejeje uyu mudepite mu rukiko, ndetse kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Gashyantare 2025, rumukatira igifungo cy’amezi umunani nyuma yo guhamwa n’icyaha yari akurikiranyweho cyo gutukana akoresheje imbuga nkoranyambaga, nk’uko byatangajwe n’urwego rw’ubucamanza muri Tunisia.
Umunyamategeko wa Ahmed Saidani, Houssem Eddine Ben Attia, yabwiye Ibiro Ntaramakuru bya AFP ko umukiriya we akurikiranwa hashingiwe ku itegeko ry’itumanaho rihana gukomeretsa cyangwa kugirira nabi abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, icyaha gishobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka ibiri.
Icyakora, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yanenze igihano cyahawe uyu mudepite, ivuga ko bigaragaza ingamba zikomeye za Perezida Kais Saied zo gucecekesha abatavuga rumwe na we, nyuma y’aho mu 2021 yahagaritse Inteko Ishinga Amategeko ya Tunisia agatangira gushyiraho amategeko ye bwite (rule by decree), bitabaye ngombwa ko yemezwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10










