Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, agendeye ku mashusho yigeze kujya hanze agaragaza Emmanuel Macron akubitwa n’umugore we urushyi, yabaye nk’umuseka, avuga ko umugore we amufata nabi cyane.
Trump yabitangaje kuri uyu wa Gatatu imbere muri White House ubwo habaga ibirori by’umusangiro wo kwitegura Pasika.
Mu buryo bwo gutwama mugenzi we Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, Trump yavuze ko “umugore we amufata nabi cyane.” Ibintu byatumye abari muri White House basekera icyarimwe.
Agendeye ku mashusho yagiye hanze agaragaza ubwo Perezida Macron asa n’ukubitwa n’umugore we Brigitte Macron umwaka ushize, ubwo bagiriraga uruzinduko muri Vietnam, Trumo yavuze ko “n’uyu munsi aracyari gukira.”
Trump yavuze ko yahamagaye u Bufaransa abusaba ubufasha muri Gulf nyuma y’ibitero bya Leta Zunze Ubumwe za America kuri Iran.
Yavuze ko ubwo yamuhamagaraga yamubwiye ngo “Emmanuel turifuza ubufasha muri Gulf, nubwo turimo gushyiraho amateka yo gukubita abantu babi no kurasa ibisasu bya misile. Twakwishimira ubufasha. Niba bishoboka, ushobora kohereza amato ako kanya.”
Asubiramo uko Macron yamusubije akoresha imvugo y’igifaransa, ngo yamubwiye ati “No, no, no [oya, oya, oya] ntidushobora kubikora Donald. Twabikora ari uko intambara yaba yatsinzwe.”
Ngo yamusubije agira ati “Oya, oya, ntabwo mbikeneye igihe intambara yaba yatsinzwe Emmanuel.”
Trump yagaye Macron mu gihe akomeje kugaragaza agahinda yatewe no kuba NATO itari kugira uruhare muri iriya ntambara. Ndetse kuva iyi ntambara yo muri Iran yatangira, yavuze kenshi ko azakura Igihugu cye muri uriya muryango wo gutabarana wa NATO.
RADIOTV10









