Thursday, April 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida Tshisekedi yagiriye uruzinduko muri Qatar isanzwe ari umuhuza mu bya DRC na AFC/M23

radiotv10by radiotv10
02/04/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida Tshisekedi yagiriye uruzinduko muri Qatar isanzwe ari umuhuza mu bya DRC na AFC/M23
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagiriye uruzinduko mu Gihugu cya Qatar kiyoboye ibiganiro by’ubuhuza buhua Guverinoma y’Igihugu cye n’Ihuriro AFC/M23.

Ni uruzinduko rwabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Mata 2026, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri DRC.

Perezidansi ya Repubulika ya DRC, ivuga ko “Tshisekedi yagiye i Doha, ahura na n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Leta ya Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.”

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri DRC, bivuga ko aba bayobozi bombi “baganiriye ku iterambere ry’akarere n’isi yose, cyane cyane ku kibazo kiri mu Burasirazuba bwo Hagati, cyane cyane ku bikorwa by’ubushotoranyi byakozwe na Iran kuri Qatar no mu bindi Bihugu byo muri ako karere.”

Aba bayobozi kandi banaganiriye ku mubano w’Ibihugu byombi; DRC na Qatar n’imikoranire hagati yabyo mu nyungu z’ababituye.

Perezidansi ya Repubulika ya Congo, ivuga kandi ko banaganiriye ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri DRC, bigira biti “Muri urwo rwego, Perezida wa Repubulika yongeye kwemeza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishima byimazeyo ibikorwa by’ubuhuza byakozwe na Qatar, bigamije kuzana amahoro arambye mu karere.”

Leta ya Qatar, ni yo isanzwe iyoboye ibiganiro bihuza ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ihuriro AFC/M23 riburwanya, byanasinyiwemo amasezerano y’agahenge.

Gusa nubwo izi mpande zombi zemeranyijwe agahenge, imirwano mu burasirazuba bwa DRC irakomeje, aho uruhande rwa Leta ya Kinshasa rwanarushijeho kongera imbaraga mu bitero rugaba mu bice bigenzurwa n’iri Huriro.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yakiriye Tshisekedi
Bagiranye ibiganiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 5 =

Previous Post

Eng.-Tshisekedi and Ndayishimiye Accused of Atrocities Against Banyamulenge

Related Posts

by radiotv10
02/04/2026
0

Moïse Nyarugabo, a former senior official in the government of the Democratic Republic of Congo, has condemned drone attacks by...

Igitero cy’uwitwaje umuhoro yagabye ku ishuri muri Uganda cyahitanye abana bane cyasize amarira menshi

Igitero cy’uwitwaje umuhoro yagabye ku ishuri muri Uganda cyahitanye abana bane cyasize amarira menshi

by radiotv10
02/04/2026
0

Abana bane baburiye ubuzima mu gitero cy’umuntu witwaje umuhoro wakigabye ku ishuri ribanza mu gace ka Ggaba i Kampala muri...

Tshisekedi na Ndayishimiye bashyizwe mu majwi ku bugome ndengakamere bwakorewe Abanyamulenge

Tshisekedi na Ndayishimiye bashyizwe mu majwi ku bugome ndengakamere bwakorewe Abanyamulenge

by radiotv10
02/04/2026
0

Moïse Nyarugabo wabaye mu nzego nkuru mu butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaganye ibitero by’indege zitagira abapilote za...

Trump yabaye nk’ubyina ku mubyimba Macron w’u Bufaransa agendeye ku byo umugore we yamukoreye

Trump yabaye nk’ubyina ku mubyimba Macron w’u Bufaransa agendeye ku byo umugore we yamukoreye

by radiotv10
02/04/2026
0

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, agendeye ku mashusho yigeze kujya hanze agaragaza Emmanuel Macron akubitwa n’umugore...

Hatangajwe umubare w’abapfuye bazize iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi

Hatangajwe umubare w’abapfuye bazize iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
02/04/2026
0

Igisirikare cy’u Burundi cyemeje ko abantu 13 ari bo bitabye Imana bazize iturika ry’ububiko bw’intwaro bw’ikigo cya Gisirikare cya Musaga...

IZIHERUKA

Perezida Tshisekedi yagiriye uruzinduko muri Qatar isanzwe ari umuhuza mu bya DRC na AFC/M23
AMAHANGA

Perezida Tshisekedi yagiriye uruzinduko muri Qatar isanzwe ari umuhuza mu bya DRC na AFC/M23

by radiotv10
02/04/2026
0

Eng.-Tshisekedi and Ndayishimiye Accused of Atrocities Against Banyamulenge

Eng.-Tshisekedi and Ndayishimiye Accused of Atrocities Against Banyamulenge

02/04/2026
Igitero cy’uwitwaje umuhoro yagabye ku ishuri muri Uganda cyahitanye abana bane cyasize amarira menshi

Igitero cy’uwitwaje umuhoro yagabye ku ishuri muri Uganda cyahitanye abana bane cyasize amarira menshi

02/04/2026
Tshisekedi na Ndayishimiye bashyizwe mu majwi ku bugome ndengakamere bwakorewe Abanyamulenge

Tshisekedi na Ndayishimiye bashyizwe mu majwi ku bugome ndengakamere bwakorewe Abanyamulenge

02/04/2026
Ibiri mu ibaruwa yanditswe n’umunyamakuru DC Clement nyuma yo gufungwa

Ibiri mu ibaruwa yanditswe n’umunyamakuru DC Clement nyuma yo gufungwa

02/04/2026
Trump yabaye nk’ubyina ku mubyimba Macron w’u Bufaransa agendeye ku byo umugore we yamukoreye

Trump yabaye nk’ubyina ku mubyimba Macron w’u Bufaransa agendeye ku byo umugore we yamukoreye

02/04/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Tshisekedi yagiriye uruzinduko muri Qatar isanzwe ari umuhuza mu bya DRC na AFC/M23

Eng.-Tshisekedi and Ndayishimiye Accused of Atrocities Against Banyamulenge

Igitero cy’uwitwaje umuhoro yagabye ku ishuri muri Uganda cyahitanye abana bane cyasize amarira menshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.