Wednesday, April 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo Perezida Macron avuga ku magambo Trump yamuvuzeho yumvikanamo kumwibasira

radiotv10by radiotv10
02/04/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Icyo Perezida Macron avuga ku magambo Trump yamuvuzeho yumvikanamo kumwibasira
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Emmanuel Macron yatangaje ko ntacyo yasubiza ku byatangajwe na mugenzi we Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America wavuze ko “afatwa nabi cyane n’umugore we,” Avuga ko icyo bakwiye gushyira imbere ari ibibazo byugarije isi.

Macron yabitangaje kuri uyu wa Kane nyuma yuko kuri uyu wa Gatatu, mugenzi we Donald Trump abaye nk’umwibasira ubwo yavugaga ko yamwatse ubufasha mu ntambara yo muri Iran, akabumwima.

Trump yavuze ko n’ubundi nta bufasha yari kumuha, ngo kuko yifitiye ibibazo byo kuba “afatwa nabi cyane n’umugore” aho yagendeye ku mashusho yagiye hanze umwaka ushize, ubwo umugore wa Macron, Brigitte yagaragaye amukubita urushyi mu maso.

Macron, kuri uyu wa Kane abajijwe n’umunyamakuru icyo yasubuza mugenzi we Trump, yagize ati “Turavuga ku bintu bikomeye, turavuga intambara, uyu munsi turavuga abagabo n’abagore bari mu ntambara, abasivile bari kwicirwa muri kariya gace. Turavuga nanone ku ngaruka z’iriya ntambara ku bukungu bwacu, yewe ndatekereza ko n’abavandimwe bacu b’Abanyamerika ziri kubageraho.”

Yavuze ko ubu ibibazo biriho nk’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli na Gaze, ari byo byari bikwiye kwitabwaho, kurusha kujya mu bintu nka biriya byo kumwibasira.

Ati “Ibyo numvise ntibikwiye nta shingiro bifite, ntabwo ari ibintu nkwiye kugira icyo mvugaho, ntabwo ari ibintu bikwiye gusubizwa.”

Macron avuga ko igikwiye gushyirwa imbere ubu, ari ugushaka uburyo ibibazo biriho by’iriya ntambara yo muri Iran byacururuka, intambara ikaba yarangira, hagakorwa ibiganiro bigamije kugera kuri uyu muti, kugira ngo ibintu bisubire mu buryo, n’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’abantu, rwongere rusubire uko rwahoze mbere y’iyi ntambara.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 7 =

Previous Post

Perezida Tshisekedi yagiriye uruzinduko muri Qatar isanzwe ari umuhuza mu bya DRC na AFC/M23

Next Post

Ibiri mu ibaruwa yanditswe n’umunyamakuru DC Clement nyuma yo gufungwa

Related Posts

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

by radiotv10
08/04/2026
0

Ukwezi kurashize Ihuriro AFC/M23 ritangaje ko rirekuye abasirikare 5 000 ba FARDC ryari ryarafashe mpiri, rikavuga ko rizabashyikiriza Umuryango Croix-Rouge...

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

by radiotv10
08/04/2026
0

Ibiciro by’ibimoka kuri peteroli ku isi byahise bigabanuka nyuma yuko hatangajwe agahenge mu ntambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe za...

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

by radiotv10
08/04/2026
0

Ibihugu birimo Korea y’Epfo n’u Buyapani, biratangaza ko Korea ya Ruguru yarashe ibisasu bya ballistic missile biraswa kure, bikemeza ko...

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

by radiotv10
08/04/2026
1

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwashyizeho Vicky Ntumba nk’Umuyobozi Mukuru wa Cabinet ushinzwe ubuhuzabikorwa...

Haravugwa urujijo ku mibare nyakuri y’abahitanywe n’iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa urujijo ku mibare nyakuri y’abahitanywe n’iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
08/04/2026
0

Nyuma y’icyumweru habaye iturika ry’ububiko bw’intwaro bw’ikigo cya Gisirikare cya Musaga i Bujumbura mu Burundi, amakuru aravuga ko hakiri urujijo...

IZIHERUKA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje
MU RWANDA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

08/04/2026
Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

08/04/2026
Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

08/04/2026
AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

08/04/2026
Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

08/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibiri mu ibaruwa yanditswe n’umunyamakuru DC Clement nyuma yo gufungwa

Ibiri mu ibaruwa yanditswe n’umunyamakuru DC Clement nyuma yo gufungwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.