Monday, May 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

radiotv10by radiotv10
08/04/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi
Share on FacebookShare on Twitter

Ibihugu birimo Korea y’Epfo n’u Buyapani, biratangaza ko Korea ya Ruguru yarashe ibisasu bya ballistic missile biraswa kure, bikemeza ko Ingabo z’ibi Bihugu zirwanira mu mazi, ziryamiye amajanja.

Ibi bisasu byarashwe mu byiciro bibiri kuri uyu wa Gatatu, birashwe nyuma y’umunsi umwe havuzwe ko hari isasu ritazwi ubwoko ryarashwe riturutse mu bice byo muri Pyongyang.

Igisirikare cya Korea y’Epfo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu cyatangaje ko cyabashije gutahura ko “hari isasu ritazwi ubwoko” ryarashwe riturutse mu murwa mukuru wa Korea ya Ruguru, mbere y’umunsi umwe.

Nyuma y’isaha imwe iki gisirikare cya Korea y’Epfo, cyatangaje ko “hari ibisasu bitamenyekanye bya ballistic missiles” byarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu biturutse mu gace ka Wonsan muri Korea ya Ruguru byerekeje mu Nyanja y’Iburasirazuba, mu gice cy’amazi cy’ahazwi nk’Inyanja y’u Buyapani.

Mu rindi tangazo ryashyizwe hanze n’iki gisirikare, cyatangaje ko izo misile zarashwe ahagana saa mbiri na mirongo itanu (08:50) zigakora ibilometero bigera muri 240. Ni mu gihe indi misire imwe yarashwe ahagana saa 02: 20 z’umugoroba.

Muri iri tangazo, Igisirikare cya Korea y’Epfo cyagize kiti “Igisirikare cyacu cyakajije ubugenzuzi no kuryamira amajanja mu kwitegura iraswa ry’ibindi bisasu, mu gukomeza guharanira ko Igihuru gihora cyiteguye mu buryo bwuzuye.”

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, na byo mu itangazo byashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, byatangaje ko “Koreya ya Ruguru yarashe misile ikekwaho kuba igisasu cya ballistic.” Byizeza ko biza gutanga amakuru arambuye nyuma.

Igisirikare cy’u Buyapani kirwanira mu mazi, na cyo cyagize icyo kivuga kuri ibi bisasu byarashwe na Korea ya Ruguru, kivuga kandi ko amato ya gisirikare yacyo yiteguye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − seven =

Previous Post

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Next Post

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Related Posts

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

by radiotv10
25/05/2026
0

Polisi ya Uganda yatangiye iperereza ku rupfu rw'umusore w’imyaka 34 usanzwe ari umumotari akaba ari n’umufana wa Arsenal FC bikekwa...

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

by radiotv10
25/05/2026
0

Umuyobozi wa Polisi ya Kenya yategetse ko itsinda rishinzwe umutekano wa Perezida William Ruto rihindurwa vuba na bwangu nyuma yuko...

Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

by radiotv10
25/05/2026
0

Igitero cy’indege zitagira abapilote cyageragejwe ku Kibuga cy’Indege cya Bangboka i Kisangani mu Ntara ya Tshopo muri Repubulika Iharanira Demokarasi...

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

by radiotv10
25/05/2026
0

Igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli cyagabanutse kigera munsi y’amadolari 100 ku kagunguru nyuma yuko habonetse icyizere ko hashobora kuboneka amahoro mu...

Umujenerali wo muri Wazalendo byavugwaga ko yishwe na AFC/M23 yagaragaye ari muzima yishongora

Umujenerali wo muri Wazalendo byavugwaga ko yishwe na AFC/M23 yagaragaye ari muzima yishongora

by radiotv10
25/05/2026
0

Obedi Ngabo Patrick uvuga ko ari General mu mutwe wa Wazalendo ukorana na FARDC, yagaragaye avuga ko atarapfa nk’uko byatangajwe...

IZIHERUKA

RUHANGO: RBC ivuga ko amaraso aramutse agurishijwe nta mu rwayi wakwigondera ikiguzi
MU RWANDA

Umwe muri babiri bafatiwe mu bujura bw’ihene yarashwe ahita apfa

by radiotv10
25/05/2026
0

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

25/05/2026
Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

25/05/2026
Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

25/05/2026
Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

25/05/2026
Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

25/05/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwe muri babiri bafatiwe mu bujura bw’ihene yarashwe ahita apfa

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.