Monday, May 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

radiotv10by radiotv10
09/04/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge
Share on FacebookShare on Twitter

Ibiciro by’ibimoka kuri peteroli ku isi byahise bigabanuka nyuma yuko hatangajwe agahenge mu ntambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe za America na Iran.

Nyuma y’amasezerano y’ibyumweru bibiri yo guhagarika intambara hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za America, ibiciro by’ibikomoka peteroli ku isi byagabanutse cyane kuri uyu wa Gatatu.

Ni mu gihe abahanga mu by’ubukungu bemeza ko kugira ngo icyizere cy’igabanuka ry’ibi biciro byumvikanyweho ku isoko mpuzamahanga, bizafata igihe kugira ngo rigere hose.

Iri gabanuka ribayeho nyuma yuko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump atangaje agahenge no gufungura umuhora wa Hormuz wari warafunzwe nyuma y’ibitero byagabwe kuri Iran.

Nyuma y’ibi, ibiciro by’ibikomoka peteroli muri Leta Zunze Ubumwe za America byagabanutseho 15% bigera ku madolari 96.31 ku Kagunguru. Naho igiciro cy’ibikomoka kui Peteroli bidatunganyijwe byo mu bwoko Brent crude, cyagabanyutseho 13% bigera kuri $95.36 ku kagunguru.

Abahanga mu by’ubukungu, bari baherutse gutangaza ko iyi ntambara nikomeza, igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli bishobora no kuzagera ku madolari 200 USD ku kagunguru.

Nubwo ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bimanuka ku isoko mpuzamahanga, abahanga bavuga ko icyizere cyo kugira ngo bikomeze kugabanuka, gishingiye ku migendekere y’ibiganiro bigamije guhagarika iyi ntambara n’uburyo impande zirebwa na yo zabyitwaramo.

Umuhora wa Hormuz wafunzwe na Iran, ni imwe mu nzira zikomeye zinyuramo amato agemura ibikomoka kuri peteroli mu bice binyuranye by’Isi, aho Perezida Trump yakunze gutegeka Iran gufungura iyi nzira, ariko na yo ikayibera ibamba.

Ibihugu bya Iran na Leta Zunze Ubumwe za America byatangaje kuri uyu wa 10 Mata 2026, bizahurira mu biganiro bigamije guhagarika intambara bizabera i Islamabad muri Pakistan, bije bikurikira kariya gahenge kemeranyijweho n’impande zombi mu gihe cy’ibyumweru bibiri biri imbere.

Hagiye kuba ibiganiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + sixteen =

Previous Post

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Next Post

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

Related Posts

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

by radiotv10
25/05/2026
0

Polisi ya Uganda yatangiye iperereza ku rupfu rw'umusore w’imyaka 34 usanzwe ari umumotari akaba ari n’umufana wa Arsenal FC bikekwa...

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

by radiotv10
25/05/2026
0

Umuyobozi wa Polisi ya Kenya yategetse ko itsinda rishinzwe umutekano wa Perezida William Ruto rihindurwa vuba na bwangu nyuma yuko...

Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

by radiotv10
25/05/2026
0

Igitero cy’indege zitagira abapilote cyageragejwe ku Kibuga cy’Indege cya Bangboka i Kisangani mu Ntara ya Tshopo muri Repubulika Iharanira Demokarasi...

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

by radiotv10
25/05/2026
0

Igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli cyagabanutse kigera munsi y’amadolari 100 ku kagunguru nyuma yuko habonetse icyizere ko hashobora kuboneka amahoro mu...

Umujenerali wo muri Wazalendo byavugwaga ko yishwe na AFC/M23 yagaragaye ari muzima yishongora

Umujenerali wo muri Wazalendo byavugwaga ko yishwe na AFC/M23 yagaragaye ari muzima yishongora

by radiotv10
25/05/2026
0

Obedi Ngabo Patrick uvuga ko ari General mu mutwe wa Wazalendo ukorana na FARDC, yagaragaye avuga ko atarapfa nk’uko byatangajwe...

IZIHERUKA

RUHANGO: RBC ivuga ko amaraso aramutse agurishijwe nta mu rwayi wakwigondera ikiguzi
MU RWANDA

Umwe muri babiri bafatiwe mu bujura bw’ihene yarashwe ahita apfa

by radiotv10
25/05/2026
0

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

25/05/2026
Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

25/05/2026
Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

25/05/2026
Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

25/05/2026
Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

25/05/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n'ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwe muri babiri bafatiwe mu bujura bw’ihene yarashwe ahita apfa

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.