Monday, May 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

radiotv10by radiotv10
08/04/2026
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23
Share on FacebookShare on Twitter

Ukwezi kurashize Ihuriro AFC/M23 ritangaje ko rirekuye abasirikare 5 000 ba FARDC ryari ryarafashe mpiri, rikavuga ko rizabashyikiriza Umuryango Croix-Rouge ngo na wo uzabashyikirize Guverinoma ya Congo, ariko kugeza ubu ntakirakorwa kuko Leta ya Kinshasa yanze kubakira kubera kubashidikanyaho.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, iravuga ko Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare wa Croix-Rouge wari watangaje ko witeguye gushyigikira iki gikorwa cyo gushyikiriza Congo bariya basirikare.

Gusa AFC/M23 yatangaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwanze kwakira bariya basirikare babwo. Ku ruhande rwa DRC ho, havugwaho kuba hakiriyo gushidikanya kuri abo basirikare.

Bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru muri DRC, bashidikanya kuri abo basirikare, bavuga ko ngo “yaba ari amayeri yo kwinjirirwa” kwa AFC/M23 ngo bibaza “impamvu hakomeje kubaho gutsimbarara” kw’iri Huriro risaba ko hakirwa bariya basirikare.

Ngo umwe mu bayobozi ba hafi ba Félix Tshisekedi, yatangaje ko habayeho kwibaza ko “haba hari ikibyihishe inyuma”, mu gihe abandi bayobozi na bo bafite urwikekwe bavuga ko bariya bantu ari imfungwa z’intambara, kandi ko ari ikibazo kikiri ku meza y’ibiganiro bimaze amezi akabakaba atandatu.

Minisitiri umwe muri Guverinoma ya DRC, yabwiye RFI ko ibintu byose bigomba gukorwa bikurikije inzira. Iki kinyamakuru na cyo kikavuga ko hasanzwe hari gahunda y’uburyo byakorwa, ariko ko nta ngengabihe yo kubishyira mu bikorwa irajya hanze.

Undi mudipolomate na we yavuze ko nubwo haba hari amasezerano yumvikanyweho n’impande zombi, ariko hashobora kubaho imbagamizi z’amikoro zishobora gutinza ibi bikorwa.

Hari icyizere ko iki kibazo gishobora kuzabonerwa umuti mu nama y’ubuhuza bwa Qatar izaba mu minsi micye iri imbere. Mu gihe kandi abo basirikare bakomeje kuba mu maboko ya AFC/M23, bivugwa ko banshi banze kwinjira mu gisirikare cy’iri huriro, bakaba bakomeje kwitabwaho na ryo ribagaburira ndetse rinabitaho mu bundi buryo bw’ibyo bakenera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − nine =

Previous Post

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

Next Post

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Related Posts

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

by radiotv10
25/05/2026
0

Polisi ya Uganda yatangiye iperereza ku rupfu rw'umusore w’imyaka 34 usanzwe ari umumotari akaba ari n’umufana wa Arsenal FC bikekwa...

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

by radiotv10
25/05/2026
0

Umuyobozi wa Polisi ya Kenya yategetse ko itsinda rishinzwe umutekano wa Perezida William Ruto rihindurwa vuba na bwangu nyuma yuko...

Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

by radiotv10
25/05/2026
0

Igitero cy’indege zitagira abapilote cyageragejwe ku Kibuga cy’Indege cya Bangboka i Kisangani mu Ntara ya Tshopo muri Repubulika Iharanira Demokarasi...

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

by radiotv10
25/05/2026
0

Igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli cyagabanutse kigera munsi y’amadolari 100 ku kagunguru nyuma yuko habonetse icyizere ko hashobora kuboneka amahoro mu...

Umujenerali wo muri Wazalendo byavugwaga ko yishwe na AFC/M23 yagaragaye ari muzima yishongora

Umujenerali wo muri Wazalendo byavugwaga ko yishwe na AFC/M23 yagaragaye ari muzima yishongora

by radiotv10
25/05/2026
0

Obedi Ngabo Patrick uvuga ko ari General mu mutwe wa Wazalendo ukorana na FARDC, yagaragaye avuga ko atarapfa nk’uko byatangajwe...

IZIHERUKA

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima
AMAHANGA

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

by radiotv10
25/05/2026
0

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

25/05/2026
Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

25/05/2026
Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

25/05/2026
Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

25/05/2026
Umujenerali wo muri Wazalendo byavugwaga ko yishwe na AFC/M23 yagaragaye ari muzima yishongora

Umujenerali wo muri Wazalendo byavugwaga ko yishwe na AFC/M23 yagaragaye ari muzima yishongora

25/05/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.