• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umunyamakuru DC Clement yagaragaje agahinda mu Rukiko avuga icyamuteye guhangana n’inzego

radiotv10by radiotv10
27/04/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamamuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement ukurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoza isoni abayobozi b’Igihugu n’abashinzwe imirimo rusange, yatakambiye Urukiko arusaba kurekurwa, avuga ko ibyo yakoze yabitewe n’umujinya.

DC Clement yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mata 2026 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo.,ubwo yaburanishwaga ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo kubera ibyaha aregwa.

Ashinjwa ibyaha birimo icyo kwangiza ikintu cy’undi ku bw’inabi, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, n’icyo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe imirimo rusange.

Ni ibyaha bishingiye ku myitwarire yagaragaje ubwo hasenywaga inzu yariho yubakwa mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, aho yarwanyije inzego zariho zikora izi nshingano zazo.

Ubwo Ubushinjacyaha bwasobabanuraga imikorere y’ibyaha bishinjwa uregwa, bwavuze ko inzu yasenywe ari iy’uwitwa Anatole Uragiwenimana wari wasabye ibyangombwa byo gusana, ariko ubwo hakorwaga igenzura ryabaye tariki 27 Werurwe 2026, itsinda ryasanze hatari gusanwa ahubwo ari ukubaka inzu nshya yari kuvamo ishuri.

Tariki 31 Werurwe 2026, itsinda ry’abayobozi ryasubiyeyo rigiye kugenzura niba harubahijwe ibyo bari basize babwiye uriya muntu ko agomba kubahiriza ibyo yasabiye uruhushya, ariko bagasanga yarakomeje kubaka, ari na bwo hafatwaga icyemezo cyo gukuraho iriya nzu.

Ni bwo uriya witwa Anatole yahamagaye DC Clement kuri telefone, na we agahita yinjiza mu baturage imigambi yo kubangamira abayobozi, ndetse na we agahita ajya ku mbuga nkoranyambaga akandikaho ubutumwa.

Ubu butumwa bwanagaragarijwe Urukiko, uregwa hari aho yanditse agira ati “Ibi si ugusenya Clement, ahubwo ni ugusenya umutima, ni ugusenya igihugu kandi amateka azahinduka.”

Hari n’aho kandi yagereranyije ibyariho bikorwa na Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yagize ati “Ubundi ubuyobozi bw’ik’igihe bumaze iki? Jenoside yongeye kugaruka mu Rwanda, ibyabaye 1994 ntaho byigeze bijya? Abanyarwanda bari bamaze kunga ubumwe none ibyabaye biragarutse.”

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Niyigaba yageze n’aho asagarira Umuyobozi Ushinzwe Imyubakire mu Murenge wa Jabana, Mutangana Victor, aramurwanya, aho yamunize ndetse akanamuciraho imyenda yari yambaye.

Ntibyagarukiye aho kandi, DC Clement yanamennye imodoka y’umutekano n’irondo yari yashyizwemo Mutangana nyuma yo kumusagarira.

 

Uregwa yatakambye

DC Clement uvuga ko yari umufatanyabikorwa w’uriya Anatole Uragiwenimana, batangiye gukorana ubwo bemeranyaga ko azamuha miliyoni 50 Frw kugira ngo agire imigabane ingana na 50% muri uriya mushinga w’ishuri, akaba yarafunzwe amaze kumuha miliyoni 25.

Uregwa yemereye Urukiko ko itsinda ry’abayobozi ryaje ahubakwaga ririya shuri kuri ariya matariki, akinginga ushinzwe Imiturire ngo bazageze igihe cyo gusakara, ariko akabangira.

DC Clement yavuze ko iriya nzu bari bamaze kuyishyiraho miliyoni 58 Frw, ubwo yasenywaga, ari na byo byatumye agira umujinya mwinshi wamukoreshejebiriya byose.

Yemeye ko yafashe mu ijosi ushinzwe imiturire, Mutangana, ariko ko byose yabitewe n’umujinya mwinshi, atari abigambiriye.

Yagize ati “Nagize uburakari butari ngombwa, kuko nabonye ko iminota ibiri ishobora kukwangiriza ubuzima bwawe. Nabisabiye imbabazi, Abanyarwanda na Perezida w’Igihugu.”

Uregwa kandi avuga ko yanasabye imbabazi uriya Muyobozi Ushinzwe imiturire n’imyubakire mu Murenge wa Jabana, akazimuha, ariko ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge we yanze kuzimuha.

Ku cyaha cyo kwangisha abaturage ubutegetsi, DC Clement yavuze ko nta bundi butegetsi azi mu Rwanda, uretse uburiho ubu, kuko yavutse mu 1996 kandi ko azi ibyiza byabwo, bityo ko atakora icyaha cyo kwangira abantu ubu butegetsi.

Uregwa wasabiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30, yasabye imbabazi avuga ko afite umuryango yitaho, ndetse ko aherutse kwibaruka impanga z’abana babiri, bakeneye kwitabwaho, kandi umugore we akaba arwaye, bityo ko ari we batezeho imibereho.

Uregwa kandi yatanze ingwate y’inzu ifite agaciro ka Miliyoni 150 Frw yubatse mu Busanza, mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − six =

Previous Post

Hatangijwe uburyo buzafasha abatega bisi muri Kigali kutamara umwanya bazitegereje batazi aho zigeze

Next Post

Umuhanzi Ish Kevin yageneye umubyeyi we ubutumwa

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Umuhanzi Ish Kevin yageneye umubyeyi we ubutumwa

Umuhanzi Ish Kevin yageneye umubyeyi we ubutumwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.