Ikigo Nyafurika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara (Africa CDC) cyagaragaje agahinda gakomeye nyuma y’urupfu rwa Dr. Marie-France Shogogo, umuganga ukiri muto wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, witabye Imana azize icyorezo cya Ebola mu Mujyi wa Beni.
Mu butumwa bw’akababari iki kigo cyashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2026, cyavuze ko cyakiriye inkuru y’urupfu rw’uyu muganga, kigaragaza ko ari igihombo gikomeye ku muryango we, abo bakoranaga ndetse n’abakora mu rwego rw’ubuvuzi muri rusange.
Africa CDC yagize iti “Ni agahinda gakomeye kumva inkuru y’urupfu rwa Dr Marie-France Shogogo, umuganga ukiri muto witabye Imana azize Ebola i Beni.”
Iki kigo cyongeyeho ko urupfu rwe rwibutsa isi ko hakenewe ingamba zihutirwa zo kurinda abita ku barwayi, kuko na bo baba bashobora kwandura indwara baba bahanganye na zo mu kazi kabo ka buri munsi.
Cyagize kiti “Iki gihombo kibabaje kitwibutsa inshingano yihutirwa dufite yo kurinda abatwitaho.”

Africa CDC yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, abo bakoranaga ndetse n’abagize umuryango mugari w’abakora mu rwego rw’ubuvuzi, inamusabira kuruhukira mu mahoro.
Urupfu rwa Dr Marie-France Shogogo rwongeye kugaragaza ibyago abakozi bo mu nzego z’ubuzima bahura na byo mu gihe bahangana n’indwara z’ibyorezo, cyane cyane izandura cyane nka Ebola.
Umujyi wa Beni uherereye mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahagiye hagaragara ibikorwa byo guhangana n’ibyorezo bitandukanye birimo iki cya Ebola yo mu bwoko buterwa na Virusi ya Bundibugyo.
Kugeza ubu, imibare igaragaza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iyi ndwara imaze kugaragara ku bantu barenga ibihumbi 10, mu gihe abo imaze guhitana na bo barenga 5 000.
RADIOTV10