Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yari itwaye abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro muri Uganda, yakoreye impanuka mu muhanda uri muri Pariki y’Igihugu ya Murchison Falls National Park mu Karere ka Nwoya, ubwo yagongaga inzovu yambukiranyaga umuhanda, ihitana abantu batatu, abandi bane barakomereka.
Polisi ya Uganda, yemeje amakuru y’iyi mpanuka yakozwe n’imodoka ya Toyota Hiace ifite pulake ya UA 20121AA, yabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2025 mu muhanda wa Arua.
Polisi ya Uganda mu itangazo yashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, yavuze ko iyi modoka yari itwaye abakozi barindwi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro URA (Uganda Revenue Authority).
Polisi ivuga ko bariy bakozi “baribavuye mu mujyi wa Arua bagaruka i Kampala nyuma y’akazi kabo”, imodoka yari ibatwaye “yagonze inzovu yambukiranya umuhanda maze ibura uburyo bwo kuyiyobora. Abantu batatu bari bayirimo bahita bapfa mu gihe abandi bane barimo n’umushoferi barakomeretse.”
Uru rwego ruvuga ko rwihutiye kugera ahabereye iyi mpanuka, rukajyana inkomere ku bitaro bya Kiryandongo kugira ngo bahabwe ubuvuzi mbere yuko boherezwa i Kampala kugira ngo bakomeze kuvurwa.
Ni mu imibiri y’abapfuye yajyanywe mu buruhukiro bw’ivuriro rya Anaka mu gihe igitegereje gukorerwa isuzuma rya nyuma nk’uko bitangazwa na Polisi.
Polisi kandi yaboneyeho gusaba abashoferi kujya barangwa n’ubushishozi bwinshi mu gihe bari kunyura muri Pariki z’Igihugu cyangwa ahari hantu hose haba inyamaswa, cyane cyane mu masaha y’ijoro, ndetse bakarushaho kubahiriza umuvuduko ntarengwa wagenwe.
RADIOTV10








