Igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli cyagabanutse kigera munsi y’amadolari 100 ku kagunguru nyuma yuko habonetse icyizere ko hashobora kuboneka amahoro mu burasirazuba bwo hagati ku bw’amasezerano ategerejweho guhosha intambara yo muri Iran.
Ni nyuma yuko Perezida Donald Trump agaragaje ko hari amahirwe menshi yo kugera ku masezerano y’amahoro yo guhagarika intambara yo muri Iran.
Ku wa Gatandatu, Perezida Trump yavuze ko amasezerano y’amahoro “yaganiriweho bihagije” ndetse ikizavamo kizajya hanze mu gihe cya vuba aha.
Ibi byatumye ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bigabanuka kuri uyu wa Mbere, aho byageze munsi y’amadolari 100 ku kagunguru.
Ku isaha ya saa moya n’iminota 42 ku isaha ya Tokyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi, igiciro cy’akagunguru cyageze kuri $98.83 ku kagunguru, aho cyagabanutse ku kigera cya 4.55%, nk’uko tubikesha urubuga Oilprice.com rusanzwe runyuzwaho amakuru y’ibikomoka kuri Peteroli.
Nanone kandi ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ku isoko ryo muri Leta Zunze Ubumwe za America, na byo byagabanutse, bigera kuri $92.14 ku kagunguru, aho byo byagabanutse ku kigero cya 4.62%.
Iri gabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ribayeho nyuma y’uko ibiciro bya peteroli byiyongereye mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma y’iyaduka ry’intambara yo muri Iran yatangiye ku ya 28 Gashyantare, yabangamiye urujya n’uruza rw’amato anyura mu nzira ya Hormuz, inzira ikomeye ubusanzwe itwara kimwe cya gatanu cy’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku isi.
Nubwo iri gabanuka ryabayeho kuri uyu Mbere habayeho, haracyariho ihungabana rikomeye ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli, ndetse isoko ryabyo rikaba rikiri mu bibazo. Abasesenguzi bavuga ko abacuruzi bakiri gushyira ku murongo ibintu binyuranye birimo ihungabana ry’ingendo zo uri uriya muhora, ndetse n’ubwoba bw’uko hashobora kubaho isoko ryo hejuru ry’ibikomoka kuri Peteroli byahita bikenerwa ku isoko.
RADIOTV10








