Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuye i Doha muri Qatar aho yagiriraga uruzinduko rw’akazi yagiriraga muri iki Gihugu, rwaranzwe n’ibikorwa birimo kugirana ibiganiro n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki Gihugu.
Umukuru w’u Rwanda yavuye i Doha mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2026 nk’uko amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abanya-Qatar abivuga.
Ibiro Ntaramakuru by’Abanya-Qatar bivuga ko Perezida Paul Kagame n’itsinda ry’abayobozi bari kumwe, “ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Doha, baherekejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al Khulaifi na Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda Igor Marara Kayinamura.”
Perezida Paul Kagame wasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar, kuri iki Cyumweru yakiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki Gihugu Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.
Ubwo Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yakiraga Umukuru w’u Rwanda mu Biro bye Amiri Diwan, Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro byagarutse ku mubano utajegajega usanzwe uri hagati y’Ibihugu byombi ndetse n’imikoranire mu nzego zinyuranye ku bw’inyungu zihuriweho.
Aba bayobozi bombi kandi banaganiriye ku bibazo biri mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse n’ibibazo mpuzamahanga, aho bombi bashimangiye ko bahuriye ku ntego imwe yo guteza imbere amahoro ku rwego mpuzamahaga ndetse n’umutekano.
Perezida Paul Kagame kandi yanaboneyeho kugaragariza Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ko u Rwanda rwifatanyije kandi ruzakomeza gushyigikira Abanya-Qatar.
Perezida Kagame na Amir wa Qatar basanzwe bafitanye ubucuti bwihariye, bushingiye ku cyerekezo kimwe cy’imiyoborere myiza no gushyira imbere iterambere ry’ubukungu bw’Ibihugu byabo.
Mu kwezi k’Ugushyingo Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yagendereye u Rwanda, aho Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yanamwakiririye mu rwuri rwe anamugabira inka z’inyambo nk’ikimenyetso cy’igihango n’ubucuti butajegajega bamaze kubaka hagati yabo.

RADIOTV10









