Wednesday, July 8, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Icyo iperereza ryagezeho kuri Diregiteri w’ishuri wakubiswe ikintu mu mutwe kitaramenyekana

Icyo iperereza ryagezeho kuri Diregiteri w’ishuri wakubiswe ikintu mu mutwe kitaramenyekana

Polisi Ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, yatangaje ko umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Sholi mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, yakiswe ikintu mu mutwe, ariko ko ababikekwaho bafashwe.

Uyu muyobozi w’Ishuri rya GS Sholi ubu urwariye mu Bitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga, yitwa Muhirwa Paulin, aho yakubiswe n’abantu bamuteze ubwo yari atashye iwe.

Uyu mugabo usanzwe atuye mu Mudugudu wa Binunga mu Kagari ka Makera muri uriya Murenge wa Cyeza, yakubiswe ikintu mu mutwe n’abantu bamusize aho bamukubitiye bazi ko bamwishe, ku bw’amahirwe yari agihumeka.

CIP Hassan Kamanzi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ko hataramenyekana ikintu cyakubiswe uyu mugabo.

Yagize ati “Ntabwo biramenyekana niba ari umuhoro abo bagizi ba nabi bakoresheje batema Muhirwa Paulin. Bigaragara ko ari ikintu bamukubise mu mutwe, gusa abakekwa kugira uruhare muri urwo rugomo bafashwe.”

Abaturanyi b’uyu mugabo, bavuga ko abamukubise bashaka kumwivugana, bakurikije ikintu bamukubise n’aho bakimukubise, dore ko ngo banagiye bazi ko bamwishe.

Umuturage umwe ati “Twagiye kumusura aho arwariye i Kabgayi mu Bitaro, dusanga arembye kuko abamutemye habuze gato ngo bigere ku bwonko.”

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, buvuga ko abateze uyu muntu banamwambuye ibyo yari afite nk’uko byemejwe na Niyonzima Gustave, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 10 =