Thursday, July 9, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Diregiteri w’Ishuri ry’i Muhanga uherutse gutegwa n’abantu bakamukubita yapfuye

Diregiteri w’Ishuri ry’i Muhanga uherutse gutegwa n’abantu bakamukubita yapfuye

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Sholi mu Murenge wa mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, uherutse gukubitwa ikintu mu mutwe, yitabye Imana.

Muhirwa Paulin wari umuyobozi wa G.S Sholi yari yatezwe n’abantu ubwo yatahaga iwe mu mu Mudugudu wa Binunga mu Kagari ka Makera muri uriya Murenge wa Cyeza, bamukubita ikintu mu mutwe, bamusiga bazi ko yapfuye.

Yari arwariye mu Bitaro bya Kabgayi, aho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 09 Nyakanga 2026 yitabaga Imana, azize gukubitwa n’abo bantu.

Abaturage bari babonye nyakwigendera ubwo yari akimara gukubitwa, bavuga ko yari ari muri comma, kuko atabashaga kugira icyo avuga.

Bavuga ko bishoboka ko yari yagize ikibazo mu bwonko kubera icyo kintu yari yakubiswe mu mutwe, dore ko yakorewe operasiyo, ariko bikarangira ashizemo umwuka.

Nyakwigendera yari yakubiswe n’abo bantu mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, aza kubonwa n’umugore we wamusanze hafi y’iwe, ahita ajyanwa mu Bitaro bya Kabgayi ari na ho yaguye.

Umugore wa nyakwigendera yatangaje ko umugabo we bamwambuye telefone n’amafaranga yari afite ndetse n’igikapu.

Nyuma y’ubu bugizi bwa nabi, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko yahise itangira iperereza, ndetse ko abakekwaho kugira uruhare muri uru rugomo barawe muri yombi.

Nyakwigendera wakomokaga mu Karere ka Rusizi, akaba asize umugore n’abana batatu babanaga muri uriya Murenge wa Cyeza mu Karere ka Rusizi.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + 20 =