Friday, July 10, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo bahishuye ubuvugizi Perezida w’u Burundi yabizeje kubagereza kuri Tshisekedi

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo bahishuye ubuvugizi Perezida w’u Burundi yabizeje kubagereza kuri Tshisekedi

Abagize Ihuriro C64 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagaragaje kugira ngo bazitabire ibiganiro byabahuza n’ubutegetsi, ari uko Tshisekedi ahagarika ku mugaragaro umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga, ndetse ko Evariste Ndayishimiye yabizeje kubibakoreraho ubuvugizi.

Ibi babitangaje mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 09 Nyakanga 2026, nyuma y’iminsi micye bakubutse i Burundi, mu biganiro bari batumiwemo na Perezida Evariste Ndayishimiye akaba anayoboye Akanama k’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Mu biganiro bagiranye na Perezida Ndayishimiye, yabasabye kuyoboka inzira y’ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo biri mu Gihugu cyabo cya DRC.

Muri iki kiganiro n’itangazamakur, iri Huriro C64 ryagaragarizagamo uburyo bwabo bifuza ko hakemurwa ibibazo bya politiki n’iby’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, muri iyi myaka ibiri mbere yuko manda ya kabiri ya Félix Tshisekedi irangira, iri Huriro ryatangaje ko ryamenyesheje Ndayishimiye ko badafite icyizere ko ubutegetsi bwa Tshisekedi buzagira ubushake bwo gukora ibiganiro yabasabye.

Nubwo iri huriro ryishimiye iriya nzira y’ibiganiro ryasabwe, ryanze gushyigikira umugambi wa Félix Tshisekedi wo guhindura Itegeko Nshinga kugfira ngo azabashe kwiyamamariza manda ya gatatu.

Bagaragaje kandi ibigomba kubahirizwa kugira ngo habeho biriya biganiro na bo babashe kubyitabira, birimo “kurekura imfungwa za politiki, guhagarika imanza zishingiye kuri politiki, no kubahiriza uburenganzira bw’abaturage.”

Gusa bavuga ko ingingo nyamukuru igiteye impungenge, ari ikibazo cy’inzego zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikijegajega.

Iri tsinda ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa DRC, bavuze kandi ko badashobora kwitabira ibiganiro kugeza igihe cyose, Perezida Félix Tshisekedi azatangariza ku mugaragaro ko yahagaritse umugambi we wo kuvugurura Itegeko Nshinga.

Jean-Marc Kabund, umwe mu bagize iri tsinda, yagize ati “Ntushobora kubaka ibiganiro ukoresheje ikandamizwa, cyangwa mu kwica Itegeko Nshinga bikomeje. Perezida Évariste Ndayishimiye yemeye iyi ngingo kandi yereka intumwa za C64 ko azayigeza kuri Bwana Félix Tshisekedi, nk’igice cy’ubuvugizi bwe. Ntihakagire ubyumva nabi. Mu kwemera ubu butumire, C64 ntiyigeze ibangamira ibyo yemera cyangwa ngo igurishe urugamba rwayo.”

Yakomeje agira ati “Urugamba rwacu ni ukurokora Repubulika, kurengera Itegeko Nshinga, no kubungabunga ahazaza h’Igihugu cyacu.”

Iri tsinda rya C64 kandi ryafashe icyemezo cyo kudahagarika ibikorwa byaryo by’abaturage by’imyigaragambyo yo kwamagana umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga, rikabonerago no gusaba abaturage kuzitabira izaba ku ya 22 Nyakanga, ahateganyijwe urugendo rugana ku Biro bya Perezida wa Repubulika.

RADIOTV10

 

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + one =