Friday, July 10, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Nyuma y’amezi abiri irindi soko mu Burundi ryafashwe n’inkongi Perezida Ndayishimiye agira icyo abivugaho

Nyuma y’amezi abiri irindi soko mu Burundi ryafashwe n’inkongi Perezida Ndayishimiye agira icyo abivugaho

Isoko ryo muri Ngozi mu Ntara ya Butanyerera mu Burundi, ryafashwe n’inkongi y’umuriro, nyuma y’amezi abiri irya Kinama mu Mujyi wa Bujumbura na ryo rifashwe n’inkongi.

Iyi nkongi y’umuriro yibasiye iri soko,yadutse mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 09 Nyakanga 2026, ahagana saa mbiri z’ijoro.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Yaga Burundi, avuga ko abatanze amakuru kuri iyi nkongi, bavuze ko yatangiriye mu gice gicururizwamo imyenda, cyegereye ahategerwa imodoka zikora ingendo za Bujumbura-Ngozi.

Ikamyo izimya umuriro yahageze nyuma y’igice cy’isaha inkongi itangiye, ariko ntiyagira icyo irokora kuko umuriro wari wamaze gukwirakwira mu bice binyuranye dore ko wari ufite imbaraga nyinshi.

Ubwo iyi nkongi yabaga, inzego z’umutekano zihutiye kuhagera, zinakumira abacururiza muri iri soko, bashakaga kwinjira ngo bajye kuvanamo ibicuruzwa byabo, zirabakumira kugira ngo hirindwe ingaruka uyu muriro washoboraga kubagiraho zirimo no kubatwarira ubuzima.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye; mu butumwa yatanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, yatangaje ko yababajwe n’iyi nkongi yibasiye ririya soko.

Yagize ati “Turatewe umubabaro n’isoko ryo mu gisagara ca Ngozi ryaraye rihiye, aho abenegihugu bahakorera baraye bahaburiye ivyabo.”

Yakomeje yihanganisha abacuruzi bahishije ibicuruzwa byabo muri iri soko. Ati “Turaremesheje cane abashikiwe n’ivyo vyago, tubasaba kudacika intege.”

Iri Soko rya Ngozi ryibasiwe n’inkongi, nyuma y’amezi abiri gusa irya Kinama mu Mujyi wa Bujumbura na ryo rihiye rigakongekeramo ibyarimo byose.

Iyi nkongi yibasiye iri soko tariki 07 Gicurasi, yo yatangiriye mu gice cyacururizwagamo telefone, na yo iza gukwira muri iri soko ryose.

Muri Mutarama uyu mwaka kandi isoko rizwi nka City Market, ahazwi nko kwa Siyoni na ho mu Mujyi wa Bujumbura, na ryo ryafashwe n’inkongi y’umuriro rirashya rirakongoka.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 2 =