Abantu basaga 12 bamaze gupfa bagerageza guhunga inkongi y’umuriro yibasiye amajyepfo ya Espagne, mu gihe abandi 23 baburiwe irengero, nk’uko abayobozi babitangaje kuri uyu wa Gatanu. Ni mu gihe abashinzwe kuzimya umuriro bakomeje guhangana n’iyi nkongi iri mu zikomeye iki gihugu cyahuye na zo.
Ni mu gihe abandi bagera kuri 600 bamaze kuvanwa mu byabo n’iyi nkongi y’umuriro ikomeye yibasiye cyane agace ka Los Gallardos muri Espagne, ahantu hasurwa cyane n’abakerarugendo, ndetse hatuwemo n’abanyamahanga benshi, ari na bo benshi bivugwa ko bahitanywe n’iyi nkongi, nk’uko inzego zishinzwe ubutabazi zabitangaje.
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’umutekano muri ako karere, Antonio Sanz, yavuze ko kugeza ubu umuriro watangiye kugabanuka, ariko ko hari impungenge z’uko umuyaga uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu ushobora gutuma umuriro uhindura icyerekezo, bikongera ubukana bwawo.
Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sánchez, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yatangaje ko igihugu cyohereje ibikoresho byose n’amatsinda y’ubutabazi ashoboka kugira ngo bifashe kuzimya uwo muriro.
Iyi nkongi y’umuriro ibaye mu gihe ubushyuhe bukabije bumaze igihe bwugarije amajyepfo y’u Burayi, aho ubushyuhe bugera kuri dogere 40°C, bwateje inkongi z’umuriro nyinshi mu bihugu bitandukanye by’u Burayi muri iki gihe cy’impeshyi, aho abazimya inkongi babarirwa mu magana barimo guhangana n’inkongi zikomeye zibasiye ibihugu birimo Ubufaransa, Portugal na Espagne.
RADIOTV10