Saturday, July 11, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Abofisiye ba RDF barimo Maj.Gen.Emmanuel Bayingana bagiye mu Kiruhuko cy’izabukuru baseweho mu cyubahiro

Abofisiye ba RDF barimo Maj.Gen.Emmanuel Bayingana bagiye mu Kiruhuko cy’izabukuru baseweho mu cyubahiro

Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda bwasezeye mu cyubahiro Abofisiye bagiye mu kirihuko cy’izabukuru, na bo basezeranya RDF ko bazakomeza kurangwa n’indangagaciro zayo zirimo ikinyabupfura no gukunda Igihugu.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Nyakanga 2026, ku Cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) i Kimihurura, mu Mujyi wa Kigali. Uretse abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, aba basezerewe barimo n’abarangije amasezerano y’akazi.

Uyu muhango ubaye ku nshuro ya 14, wayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Hon. Juvenal Marizamunda, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

Wanitabiriwe kandi n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen MK Mubarakh, abagaba b’ingabo, ba Jenerali, ba Ofisiye bakuru n’imiryango y’abagiye mu kiruhuko.

Mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, Minisitiri Marizamunda yashimiye abasezerewe ku bw’umurava bagaragaje mu gukorera Igihugu. Yabashimiye uruhare bagize mu rugamba rwo kubohora Igihugu, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, no kongera kubaka igihugu.

Yashimye kandi uruhare rwabo mu guhindura RDF ingabo zikomeye, zifite ubunyamwuga kandi zubashywe ku rwego mpuzamahanga binyuze mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’imikoranire n’ibindi bihugu, ashimangira ko ibikorwa byabo bisize umurage uhoraho.

Minisitiri Marizamunda yanashimiye abo bashakanye ku nkunga idasanzwe batanze, agaragaza ko bitanze cyane mu gukomeza guhuza imiryango mu gihe abo bashakanye babaga bari mu butumwa bw’akazi.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, yashimiye abasezerewe ku rukundo rw’Igihugu, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga bagaragaje mu kazi kabo. Yabashimiye kuba barigishije abakiri bato mu ngabo, bakabatoza indangagaciro za RDF, ibyatumye habaho urubyiruko rwiteguye kurinda igihugu. Yagaragaje ko RDF n’Igihugu bizakomeza kungukira ku bunararibonye, ubwenge n’inama by’abasezerewe.

Maj Gen (Rtd) Emmanuel Bayingana wavuze mu izina ry’abasezerewe, yagaragaje ko batewe ishema n’iterambere rikomeye RDF imaze kugeraho.

Yashimiye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku bw’ubuyobozi bufite icyerekezo mu kubaka Ingabo z’u Rwanda zikomeye kandi zishyize hamwe.

Maj Gen (Rtd) Emmanuel Bayingana yemeje ko nubwo basezeye ku mirimo ya gisirikare, bazakomeza kurangwa n’indangagaciro za RDF zirimo gukunda igihugu, ikinyabypfura no kwitanga, baniyemeza gukomeza gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’u Rwanda.

Abasezerewe bahawe icyemezo cyo kubashimira
Minisitiri w’Ingabo yabashimiye uko bitwaye
Umugaba Mukuru wa RDF yabizeje ko Igihugu kizakomeza kubaba hafi
Maj Gen (Rtd) Bayingana yashimiye Umugaba w’Ikirenga wa RDF, Perezida Kagame
Bari baherekejwe n’abo mu miryango yabo

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 3 =