Constant Mutamba wabaye Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wahamijwe ibyaha birimo kunyereza miliyoni 19 USD (arenga miliyari 27Frw), yagarutse imbere y’Urukiko, bigaraga ko ubuzima bwe butifashe neza kuko yari ari kumwe n’abanga.
Mutamba yagarutse imbere y’Urukiko Rusesa imanza muri DRC kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nyakanga 2026, kuburana ubujurire bwe ku bihano yafatiwe.
Mu ntangiro za Nzeri, Mutamba yahamijwe ibyaha yari akurikiranyweho, akatirwa imyaka itatu y’imirimo y’agahato no kumara imyaka 5 atemerewe gutora cyangwa kwiyamamaza.
Uyu munyapolitiki wahamijwe kunyereza ariya mafaranga yari yashyizwe mu kigega cy’indishyi Uganda yari yageneye DRC, yaburanye ahakana ibyaha, avuga ko bishingiye ku mpamvu za Politiki.
Mu ibaruwa yashyize hanze tariki 04 z’uku kwezi kwa Nyakanga, yari yavuze ko arambiwe itotezwa rishingiye kuri Politiki avuga ko akorerwa, bityo ko yiteguye kwitaba Urukiko, kugira ngo agaragaze ukuri ku byo yahamijwe.
Amakuru dukesha abanyamakuru bo muri DRC, nka Steve Wembi, avuga ko ubwo uyu munyapolitiki yitabaga Urukiko, yari kumwe n’abaganga bari bitwaje n’ibikoresho bya kwa muganga, kugira ngo babashe kumwitaho, kuko bigaragara ko ubuzima bwe butameze neza.
Uyu munyapolitiki kandi yagiye ku Rukiko acungiwe umutekano mu buryo budasanzwe n’inzego zirimo Igipolisi ndetse n’Igisirikare bya DRC, zakumiraga abaturage bari uruvunganzoka mu mihanda.
RADIOTV10