Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko guhera uyu munsi kohererezanya amafaranga hagati y’umuntu n’undi, bizajya bikorwa hifashishijwe uburyo bwa eKash bugiye no gukoreshwa mu bindi bikorwa birimo gukura amafaranga kuri konti ya Banki ajya kuri Telefone, aho igiciro ku gikorwa kimwe kitazarenza 20 Frw.
Ibi bikubiye mu itangazao ryashyizwe hanze n’iyi Banki Nkuru y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nyakanga 2026, rimenyesha Abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange ko uburyo bwo kwishyurana amafaranga bwihuta buhuriweho n’ibigo by’imari bitandukanye (RNDPS/eKash), buri mu ngamba zashyizweho n’u Rwanda zo guteza imbere uburyo bwihuta bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Iyi Banki ikomeza igira iti “Ubu buryo butuma abakiriya bashobora kohereza no kwakira amafaranga ndetse bagakora ubwishyu hagati y’ibigo by’imari byahawe uruhushya rwo gukora, bityo serivisi zo kwishyurana zikarushaho kuboneka, mu buryo bwizewe, ku giciro gihendutse kandi zikagera kuri buri wese.”
BNR kandi ivuga ko igenzura imikorere ya eKash kandi igakorana bya hafi n’abafatanyabikorwa bireba kugira ngo ubu buryo bubashe gukora mu mutekano usesuye, mu buryo bwizewe kandi hubahirizwa ibisabwa n’amategeko n’amabwiriza.
BNR ikomeza gukurikirana ibijyanye n’uko abitabira ubu buryo biteguye kubukoresha, uko serivisi ziboneka, ibikorwa byo guhererekanya amafaranga, ingamba zo kurengera abakiriya n’uko ibibazo bigaragazwa n’abakiriya bikemurwa.
Igakomeza ivuga ko “Nk’uko byatangajwe n’amabanki ndetse n’Abatanga amafaranga ari mu buryo bw’ikoranabuhanga, guhera tariki ya 14 Nyakanga 2026, kohererezanya amafaranga hagati y’umuntu n’undi bizajya bikorwa binyuze muri eKash.”
Hifashishijwe ubu buryo, abakiriya bazabasha gukora ibikorwa bitandukanye byo kohereza no kwakira amafaranga mu buryo bwihuse hagati ya konti zo muri banki na konti zo muri terefoni ngendanwa.
Iyi banki ivuga ko ibyo bikorwa birimo kohererezanya amafaranga ava kuri konti yo muri banki ajya kuri konti yo mu yindi banki, ava kuri konti yo muri terefoni ngendanwa ajya ku yindi konti yo muri terefoni ngendanwa, ava kuri konti yo muri banki ajya kuri konti yo muri terefoni ngendanwa ndetse n’ava kuri konti yo muri terefoni ngendanwa ajya kuri konti yo muri banki.
Mu gukora ibi bikorwa byo kohereza no kwakira amafaranga, abakiriya bazakomeza gukoresha konti zo muri banki na terefoni ngendanwa basanzwe bakoresha.
BNR ikagira iti “Umubare ntarengwa w’amafaranga ashobora koherezwa cyangwa kwakirwa binyuze muri eKash ni amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni icumi (10,000,000FRW) kuri buri gikorwa.”
Ivuga ko mu rwego rwo gushyigikira ko igiciro cy’uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga gihendukira buri wese, amafaranga ntarengwa acibwa abakiriya ku gikorwa cyo kohererezanya amafaranga hagati y’umuntu n’undi binyuze muri ekash, ari amafaranga y’u Rwanda makumyabiri (20Frw) kuri buri gikorwa.
Gusa ibigo by’imari bishobora gushyiraho igiciro kiri munsi y’icyo, harimo no kudaca amafaranga, hakurikijwe ibyemezo byafashe byo kugena ibiciro.
BNR ivuga ko “yizeye ko ibi bizarushaho guteza imbere ikoreshamari ridaheza binyuze mu korohereza Abanyarwanda n’abaturarwanda benshi kubona no gukoresha serivisi z’imari zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga binyuze mu batanga izo serivisi hirya no hino mu gihugu.”
Nanone kandi ibi bizanatanga umusanzu mu kubaka uburyo bw’Igihugu bwo kwishyurana amafaranga bwihuta, buhamye, buhujwe neza kandi bwizewe.
Banki Nkuru y’u Rwanda yaboneyeho gusaba ibigo byose byitabiriye ubu buryo bwa eKash, gukomeza gukora ubukangurambaga ku bijyanye n’impinduka zikorwa, amafaranga acibwa kuri serivisi, amafaranga ntarengwa mu bikorwa byo kohererezanya amafaranga ndetse n’inzira zihari zo kurengera no gushyigikira umukiriya.
Yasabye kandi abakiriya gushaka amakuru ku bigo by’imari bakorana na byo no kugaragaza ibibazo bahura na byo babinyujije mu nzira zo kwita ku bakiriya zashyizweho n’ibigo by’imari bakorana na byo cyangwa bakabishyikiriza Banki Nkuru y’u Rwanda.
RADIOTV10