Tuesday, July 21, 2026
RW|EN
IMIBEREHO MYIZA

Umuherwe w’Umunyamerika Bill Gates uri mu Rwanda mbere yo kuruzamo yabanje kuruvuga imyato

Umuherwe w’Umunyamerika Bill Gates uri mu Rwanda mbere yo kuruzamo yabanje kuruvuga imyato

Umunyemari Bill Gates uri mu ruzinduko mu Rwanda rugamije gusura no kwigira ku bafatanyabikorwa mu rwego rw’Ubuzima, yavuze ko iki Gihugu yagendereye atari intangarugero mu guhanga udushya gusa, ahubwo ko ari n’Igihugu cyiza cyo gushoramo imari mu ngeri zinyuranye zirimo kubungabunga ubuzima bw’abantu ndetse no kubaka inzego.

Ni uruzinduko uyu munyemari arimo mu Rwanda rugamije kwiga ku buryo bwo gushimangira no guteza imbere inzego z’ubuzima, kwagura amahirwe ari mu bukungu, ndetse no kuzamura urwego rwo guhanga udushya mu Gihugu.

Ni uruzinduko rubayeho mu gihe Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika bikomeje gushaka uburyo byakwihuta mu rugendo rw’iterambere no kwihuta mu ikoranabuhanga rigamije impinduka hagamijwe kurushaho kuzamura ubukungu ndetse n’urwego rw’ubuzima.

Mu kiganiro yagiranye n’Umwanditsi Mukuru w’Ikinyamakuru CNBC ku Mugabane wa Afurika, Godfrey Mutizwa; mbere yuko uyu mushoramari agirira uruzinduko mu Rwanda, uyu munyamakuru yatangiye amabuza icyo yiteze muri uru ruzinduko agiriye mu Gihugu gifite ibigwi byiza mu kuzamurira ubushobozi abantu, kubaka inzego, mu gihanga udushya ndetse no mu kuzamura ikoranabuhanga.

Bill Gates yasubije agira ati “Ikigaragara kuri njye si udushya twihariye gusa, ahubwo ni uburyo gushora imari ry’igihe kirekire mibereho y’abantu, inzego zikomeye ndetse na serivisi bitanga umusaruro mu iterambere rifatika.”

Yakomeje agira ati “Kuva muri 2000, umubare w’abana b’Abanyarwanda bapfa bataruzuza imyaka itanu, wagabanutseho 80%, ndetse umubare w’abagore bapfa babyara n’impfu z’abana bapfa bavuka, byagabanutseho 85%. Ibi byagezweho ku bw’ishoramari ry’igihe kinini mu guteza imbere ubuvuzi bw’ibanze, gushyigikira Abajyanama b’Ubuzima, no kubaka inzego nk’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC.”

Bill Gates yavuze kandi ko muri uru ruzinduko ateganya kuzagura n’abayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda, abari ku ruhembe mu rwego rw’ubuzima, abakora mu rwego rwo guhanga udushya, abashakashatsi, ndetse n’abanyeshuri mu mashuri makuru, hagamije kumva neza imikorere nimikoranire yabo mu nzira igamije guteza imbere imibereho.

Ibihe bikomeye ariko n’amahirwe kuri Afurika

Uyu muherwe kandi yagarutse ku bihe bitoroheye Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika nyuma yuko hakuweho inkunga byagenerwaga byumwihariko mu bijyanye n’urwego rw’ubuzima, kandi ko byabishyize mu ihuriro ryo kugena ahihutirwa hagomba gushorwa imari nke bisanganywe.

Ati “Ariko iyo ubushobozi bubaye bucye, icy’ingenzi ni ugushora imari mu bikorwa tuzi ko bigira akamaro kanini.”

Akomeza agira ati “Gushora imari mu buvuzi bw’ibanze bivuze gushora imari mu mutungo ukomeye w’igihugu: abaturage bacyo. Muri Afurika yose, ndashishikarizwa kubona za leta zishyira imbere aya mashoramari. Ntegereje kubibona mu bikorwa hano mu Rwanda, no kumenya byinshi ku ishoramari rikomeje gushorwa mu buvuzi bw’ibanze, abakozi bo mu nzego z’ubuzima, gukumira indwara, no kuzivurwa hakiri kare, nka bumwe mu buryo buhendutse bwo kurokora ubuzima.”

Yakomeje avuga ko hari ibindi Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika biriho birakora impinduka mu rwego rw’Ubuzima, na Senegal na Zambia, byashyizeho amavugurura mu kunoza imikoranire, yagize uruhare mu kugabanya hafi kimwe cya kabiri cy’ubushobozi bwashyirwaga muri uru rwego, ndetse no gushyira ubushobozi bucye mu bikorwa bitanga umusaruro ushimishije.

Ati “Umwaka ushize, natangaje ko Gates Foundation izashora miliyari 200 z’amadolari mu myaka makumyabiri iri imbere, aho umubare munini uzagirira akamaro Afurika. Mu by’ukuri, iterambere rirambye rizashingira ku nzego zikomeye z’imbere mu Gihugu n’ubuyobozi, ni yo mpamvu uruhare rwacu ari ugushyigikira ibyo ibihugu bya Afurika bimaze kwishyiriraho.”

Yaboneyeho kandi kwibutsa Afurika ko rufite amahirwe akomeye, kuko rufite urubyiruko rwinshi, aho yibukije ko mu mwaka wa 2040 uyu Mugabane ari wo uzaba ufite abaturage benshi bari mu myaka yo gukora, bityo ko igihe ibi Bihugu byareba kure bigashora imari mu bikorwa by’ingenzi, nk’ubuzima, uburezi, no guhanga udushya, byazatuma uyu Mugabane uzaba ufite ubukungu buhambaye muri iki kinyejana turimo.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − eleven =