Sosiyete y’ingendo z’indege ya SalamAir yo muri Oman, yiyongereye mu zikora ingendo zerecyeza zinava i Kigali mu Rwanda, nyuma yuko itangije ku mugaragaro ingendo zerecyeza zinava mu rw’Imisozi Igihumbi, hagati ya Kigali na Muscat.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi Sosiyete iri mu zo muri Oman zihendutse mu bice by’ingengo, yavuze ko “yatangije ku mugaragaro ingendo zacyo nshya zijya n’iziva Muscat na Kigali muri Repubulika y’u Rwanda.”
Ubuyobozi bw’iyi Sosiyete buvuga ko uku gutangiza ingendo zerecyeza n’iziva mu Rwanda hagati ya Kigali (Umurwa Mukuru w’u Rwanda) na Muscat (Umurwa Mukuru wa Oman), ari intambwe ikomeye iteye mu ntego yayo.
Yavuze ko ari “Intambwe yo kongera kwagura urujya n’uruza rw’ingendo zayo ku Mugabane wa Afurika kandi ishimangira ubushake bwayo bwo guteza imbere imikoranire y’indege hagati y’Ubwami bwa Oman n’amasoko mpuzamahanga yizewe.”
Igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro izi ngendo, cyabereye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Muscat (Muscat International Airport), cyanitabiriwe n’abayobozi barimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Oman, CG Dan Munyuza.
Amb. CG Dan Munyuza yatangaje ko uretse kuba izi ngendo zije kuzamura urwego rwo gutwara abantu mu bwikorezi bwo mu kirere, zizanakomeza gushimangira umubano n’ubufatanye bisanzwe hagati y’u Rwanda na Oman.
Yagize ati “Ntabwo ari uburyo bwo gutwara abantu gusa, ahubwo ni n’umuyoboro uzarushaho guteza imbere ubucuti hagati y’abaturage, ukazoroshya ubucuruzi n’ishoramari, ndetse unashimangire umubano n’ubufatanye biri gutera ingtambwe nziza hagati y’u Rwanda na Oman.”
Urugendo rwa mbere rw’indege ya SalamAir, ruteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2026, aho indege ya mbere y’iyi Sosiyete yo muri Oman, iza gusesekara ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, ari na yo itangiza ku mugaragaro izi ngendo zayo hagati ya Kigali na Muscat zizajya zikorwa kabiri mu cyumweru ku wa Kabiri no ku wa Kane.



RADIOTV10