Wednesday, July 22, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Abasirikare b’u Rwanda bamaze umwaka muri Centrafrique bashimiwe ubwitange n’ubunyamwuga byabaranze

Abasirikare b’u Rwanda bamaze umwaka muri Centrafrique bashimiwe ubwitange n’ubunyamwuga byabaranze

Perezida wa Repubulika ya Centrafrique, Faustin Archange Touadéra; yambitse umudali w’ishimwe abasirikare b’u Rwanda bagize RWANBATT-15 barangije umwaka mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri iki Gihugu.

Ni igikorwa cyabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika ya Centrafrique, i Bangui kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2026.

Kwambikwa uyu mudari ku Ngabo z’u Rwanda, bigamije kuzishimira ubwitange n’ubunyamwuga byabaranze mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, aho bagize uruhare mu kurinda abasivili no kubungabunga amahoro, umutekano n’ituze.

Umuyobozi wa Batayo ya 15, Lt Col Paul Gasasira, yashimiye Perezida wa Repubulika ya Santarafurika ku nkunga yakomeje guha Batayo ayoboye mu gusohoza inshingano zayo. Yanashimye ubunyamwuga, imyitwarire myiza ndetse n’ubwitange byaranze abasirikare ba RWANBATT15 mu gihe cyose bamaze mu butumwa.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru ba Guverinoma ya Repubulika ya Santarafurika, Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika, Nyakubahwa Olivier Kayumba, abayobozi bakuru mu nzego z’igisirikare, ndetse n’abanyarwanda batuye muri Repubulika ya Santarafurika.

Perezida Faustin Archange Touadéra yambitse imidari aba basirikare b’u Rwanda
Lt Col Paul Gasasira yashimiye Perezida wa Repubulika ya Centrafrique
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi banyuranye muri Centrafrique na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki Gihugu

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − seven =