Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi, yahuye n’abayobozi bo hejuru muri uyu Muryango bongera kwibukiranya amateka n’indagaciro zawo zirimo imiyoborere ishingiye ku muturarage, no kubazwa inshingano.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 27 Nyakanga 2026 ku Ngoro ya FPR-Inkotanyi, i Rusororo mu Karere ka Gasabo, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.
Perezidansi ya Repubulika yatangaje ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, “Perezida Kagame akaba na Chairman wa RPF-Inkotanyi, yahuye n’Abakada bakuru ba RPF baganira ku mateka y’Umyryango n’uruhare rwawo mu iterambere ry’u Rwanda.”
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byakomeje bigira biti “Iyi nama yashimangiye akamaro ko kuba Abanyamuryango bagendera ku ndangagaciro z’Umuryango, zirimo imiyoborere ishingiye ku muturage no kubazwa inshingano, kwihutisha intego y’umurwango mu iterambere ry’u Rwanda.”
Ni inama ibaye nyuma y’iminsi 10 habaye Inama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi yabaye tariki ya 17 Nyakanga 2026, na yo yayobowe na Chairman Paul Kagame.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagarutse ku mwimerere n’amateka by’Umuryango FPR-Inkotanyi, avuga ko bitandukanye n’iby’andi mashyaka, kuko bishingiye ku gushaka ibisubizo by’ibibazo byaba bihari.
Icyo gihe yagize ati “Ubundi abantu bavuga RPF cyangwa bavuga andi mashyaka, bikajya muri Politiki gusa, Politiki ikaba rwaserera, ibintu bikaba induru, Politiki numva ya RPF ni uguhangana n’ibibazo tugashaka ibisubizo, nta yindi Politiki. Politiki y’ibinyoma yo guhimba, kubeshya, gushakisha uko watirisha (wariganya) ibyo bita gushushanya rimwe na rimwe, ibyo biguha ibindi bibazo ntabwo biguha ibisubizo, ahubwo byongera ibibazo ku byo wari ufite.”
Muri iyi Nama ya Biro Poliyiki ya FPR-Inkotanyo, Perezida Kagame yavuze ko guhura kw’abanyamuryango, ari umwanya wo kwisuzuma, ku buryo iyo hari umuntu wibesha cyangwa abeshya abandi, haba hagomba kubaho ingaruka.



RADIOTV10