Tuesday, July 28, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Hasinywe amasezerano hagati y’amasosiyete abiri y’ubucuruzi bwa Lisansi afite Sitasiyo zizwi mu Rwanda

Hasinywe amasezerano hagati y’amasosiyete abiri y’ubucuruzi bwa Lisansi afite Sitasiyo zizwi mu Rwanda

Sosiyete y’ubucuruzi ya Vivo Energy isanzwe ifite sitasiyo zizwi nka Engen, n’iya Mount Meru Group, zasinyanye amasezerano y’ubugure, aho Mount Meru yaguze imigabane muri Vivo Energy Rwanda, yatumye yegukana sitasiyo 40 z’ibikomoka kuri Peteroli.

Aya masezerano kandi azatuma Mount Meru yegukana Sitasiyo 50 z’ibikomoka kuri Peteroli zo muri Malawi, nk’uko bikubiye mu itangazo rihuriweho ryashyizwe hanze n’izi sosiyete.

Vivo Energy yagaragaje Mount Meru Group nk’umufatanyabikorwa mwiza wo kuzana ishoramari rifatika, kandi umenyereye isoko ryo mu Gihugu no mu karere yaba mu Rwanda no muri Malawi.

Mount Meru Group, yinjiye bwa mbere mu Rwanda mu 2007, mu gihe muri Malawi yahatangiye ubucuruzi muri 2013, ikaba kandi ifite amateka akomeye mu gukwirakwiza ibikomoka kuri Peteroli hirya no hino muri Afurika. Ubu bucuruzi buzatuma itsinda rirushaho kwiyongera mu masoko yombi.

Atul Mittal, Umuyobozi wa Mount Meru Group, yagize ati “Twishimiye kongera imbaraga zacu mu Rwanda no muri Malawi. Twiyemeje gushora imari no guteza imbere ubu bucuruzi kandi niburangira, dutegereje gukomeza umubano n’abafatanyabikorwa, abakiliya n’abakozi, mu gihe cyo kwagura serivisi zacu zizewe, guhaza abakiliya, ndetse no kwita ku bidukikije.”

Stan Mittelman, Umuyobozi Mukuru wa Vivo Energy, na we yagize ati “Twishimiye kuba twasinye aya masezerano na Mount Meru Group. Iki cyemezo ntabwo ari ikimenyetso cy’uko ubucuruzi bwacu bw’u Rwanda na Malawi bwitwaye neza, ahubwo kigaragaza umuhate dukomeje wo kwemeza ko buri gice cy’ubucuruzi bwacu gifite uburenganzira bwo kubushyira imbere. Mount Meru izanye ubunararibonye buhagije mu gace no mu karere ndetse n’icyifuzo nyacyo cyo gushora imari muri aya masoko, kandi twizeye ko iki gikorwa gitanga amahirwe akomeye ku bakozi bacu, abacuruzi n’abakiliya mu Bihugu byombi (u Rwanda na Malawi). Twishimiye gukorana bya hafi n’itsinda rya Mount Meru muri iki gikorwa cyose kandi dutegereje impinduka nziza.”

Izi sosiyete zitangaza ko mu gihe aya masezerano ategerejwe kemezwa n’inzego zibishinzwe, kandi ko zizeye ko icyemezo cyo kuyemeza kizafatwa mu mezi macye ari imbere.

Zivuga kandi ko hagati aho mu gihe bitaremezwa, Vivo Energy Rwanda na Vivo Energy Malawi bazakomeza gukora nk’uko bisanzwe, kandi zikizeza abakiliya gukomeza kubaha serivisi zinoze.

Mu gihe aya masezerano yakwemezwa, Sitasiyo 40 zizwi nka Engen mu Rwanda zikaba ari iza Vivo Energy Rwanda, zahita zegukanwa na Mount Meru, zikaba zanahindurirwa amazina.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − seventeen =