Tuesday, July 28, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Amakuru mashya: Hatangajwe igihe interineti ya 3G izahagararira burundu mu Rwanda n’ibyo Abaturarwanda basabwa

Amakuru mashya: Hatangajwe igihe interineti ya 3G izahagararira burundu mu Rwanda n’ibyo Abaturarwanda basabwa

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ikoranabuhanga rya internet ya 3G rizahagarara mu Gihugu hose tariki 30 Kamena umwaka utaha wa 2027 mu rwego rwo gukomeza kwihutisha ikoreshwa ry’iya 4G na 5G.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Nyakanga 2026.

Iri tangazo rivuga ko hari gukorwa gahunda yo guhagarika ikoreshwa ry’imiyoboro ya 2G na 3G, ivuga ko biri kugenda bishyirwa mu bikorwa buhoro buhoro, mu rwego rwo kwimakaza interineti yihuta kandi ihendutse ku Baturarwanda bose.

Muri iri tangazo MINICT ivuga ko “Guverinoma y’u Rwanda iri gukuraho  ikoranabuhanga rya 2G na 3G, bigaragaza intambwe mu rugendo rw’Igihugu rugana ku guhuza itumanaho ryihuse, ryizewe, kandi rihendutse kuri buri Munyarwanda.”

Iyi Minisiteri ikomeza igira igi “Guhagarika serivisi za 3G mu gihugu hose biteganyijwe ku ya 30 Kamena 2027. Ibi bizakurikira ihagarikwa rya serivisi za 2G, hashingiwe ku isuzuma ry’uburyo hakwirakwizwa imiyoboro ya interineti, ubushikame bwa serivisi, ndetse n’ibijyanye n’ibikoresho bizikoresha.”

Ivuga ko izi mpinduka zizagabanya ikoreshwa rya interineti itajyanye n’igihe, kandi rigaha urubuga abacuruza serivisi z’itumanaho rigendanwa mu gushora imari no mu kwagura interineti ya 4G, ndetse no mu gihe kizaza, itumanaho rya 5G mu gihugu hose.

Minisiteri y’Itumanaho na Inovasiyo, ikomeza igira iti “Ku bakoresha interineti, ibi bivuze ko bazabona interineti yihuta, bakabasha guhamagara neza, bikagabanya gucikagurika kw’ihuzanzira, no kubona serivisi za banki zigendanwa, serivisi za leta, uburezi, n’ubuzima birushaho kwifashisha imiyoboro igezweho.”

MINICT ivuga kandi ko ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) bari guhuza ibikorwa mu gurikirana no kugenzura uburyo hakoreshwa ibi bizagerwaho bafatanyije n’abarebwa na byo, nka sosiyete z’itumanaho rya telefone ngendanwa, ibigo bya leta, abikorera ndetse n’abantu.

Yatangaje kandi gushyira mu bikorwa, bizagendera ku bipimo byizewe kandi byagaragaje ko habayeho kwitegura guhagije, birimo kureba niba ikoranabuhanga ryo gutanga serivisi za 4G bigera mu Gihugu hose ndetse n’ireme ryazo.

Hazarebwa kandi niba serivisi zo guhamagarana, koherezanya ubutumwa bugufi, no kohererezanaya amafaranga kuri telefoni na serivisi zihutirwa, bizakomeza gukora nta nkomyi.

Hazabaho kandi ibikorwa byo kwimurira serivisi zishingiye kuri USSD, 2G cyangwa 3G; zikajya kuri ririya koranabuhanga rizaba rigezweho.

Nanone hazarebwa ku kuba hari ibikoresho (telefone) bihagije kandi bihendutse ku bazaba bashaka kubibona bakava ku byabashaga gukoresha ririya koranabuhanga rizaba rigiye guhagarikwa burundu, ndetse habeho n’ubukangurambaga.

Iyi Minisiteri kandi yaboneyeho gusaba abaturage kugenzura niba telefone bakoresha zibasha kwakira serivisi za 4G bitewe n’amafatabuguzi bakoresha, aho nk’abakoresha irya MTN bakanda *456*1#.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 19 =