Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igiye gutangira imirimo nyir’izina yo kuvugurura no kwagura umuhanda wa Prince House-Giporoso-Masaka, umwe mu mihanda ikoreshwa cyane mu Mujyi wa Kigali, hanatangazwa inzira abantu bashobora kujya bakoresha.
Uyu mushinga watangiye ku wa 30 Kanama 2026, ukazamara amezi 30. Uzashyirwa mu bikorwa na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) n’Ikigo gishinzwe Iterambere rya Transport (RTDA), ku bufatanye na Guverinoma y’u Bushinwa.
Umuhanda uzagurwa ukaba umuhanda w’ibisate bine by’ibinyabiziga, hakubakwa ibiraro binyura hejuru y’indi mihanda ndetse n’inzira zinyura munsi y’imihanda, mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza rw’ibinyabiziga.
Mu mirimo iteganyijwe harimo kandi kuvugurura amasangano, gukomeza ubutaka bw’umuhanda no kuwushyiramo kaburimbo, kubaka ibiraro n’imiyoboro y’amazi, gushyiraho amatara yo ku muhanda ndetse n’ibikorwaremezo bifasha mu gucunga no kuyobora ibinyabiziga.
Abakoresha umuhanda basabwa kwitwararika
Mu gihe imirimo izaba ikomeje, Guverinoma yasabye abakoresha uyu muhanda, abawukoreramo ndetse n’abaturage batuye mu nkengero zawo gufatanya n’inzego bireba no kubahiriza amabwiriza azajya atangwa ajyanye n’imigendere y’ibinyabiziga.
Umujyi wa Kigali, ku bufatanye na RTDA na Polisi y’u Rwanda, yamaze gutegura imihanda y’ingoboka izifashishwa mu gihe umuhanda uri kubakwa.
Iyo mihanda iri mu bice bitandukanye birimo Giporoso, Sonatube, Kimironko, Zindiro, Mu Nganda, Ndera, Gasogi, Kabuga, Kicukiro na Busanza, ndetse n’utundi duce twegereye ahazakorera imirimo.
Abakoresha umuhanda basabwe gukurikiza ibyapa n’amabwiriza azajya ashyirwaho, kuko inzira z’ibinyabiziga zishobora guhinduka bitewe n’aho imirimo yo kubaka igeze ndetse n’uko urujya n’uruza rw’ibinyabiziga ruhagaze.
Umushinga uteganyijwe kugabanya umuvundo
Leta ivuga ko kwagura uyu muhanda bizongera ubushobozi bwawo bwo kwakira umubare munini w’ibinyabiziga, haba ibiwukoresha muri iki gihe ndetse n’ibiziyongera mu gihe kiri imbere.
Kubaka ibiraro binyura hejuru y’indi mihanda n’inzira zinyura munsi y’imihanda, hamwe no kuvugurura amasangano, biteganyijwe gufasha kugabanya umuvundo no koroshya ingendo hagati y’uduce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali.
Leta kandi ivuga ko uyu mushinga uzagira uruhare mu kongera umutekano wo mu muhanda, kunoza imikorere y’ubwikorezi no koroshya itwarwa ry’abantu n’ibicuruzwa kuri uyu muhanda.
Ni muri urwo rwego abaturage n’abakoresha umuhanda basabwa kwihanganira impinduka zishobora kubaho mu buryo bwo kugenda no gukurikiza gahunda z’agateganyo zo kuyobora ibinyabiziga, kugira ngo imirimo izabashe gukorwa neza kandi ibashe kurangira mu gihe giteganyijwe.
RADIOTV10